Hakizimana Dieudonné wari ushinzwe imyitwarire (Prefet de discipline) mu kigo cy’amashuri cya Lycée Ikirezi giherereye mu murenge wa Nyamagana wo mu karere ka Ruhango, ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gukomeretsa abana b’abakobwa ubu bakaba bari mu bitaro naho we akaba yamaze kwirukanwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2015, umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu kigo cya Lycée Ikirezi cyo mu karere ka Ruhango, yagiye aho abanyeshuri b’abakobwa barara ndetse no mu bwiyuhagiriro bwabo arabakubita yifashishije urusinga (Cable), bamwe bahanuka ku bitanda barakomereka naho abandi baragwirirana bibaviramo kumererwa nabi ubu bakaba bajyanywe mu bitaro.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yaduhamirije iby’aya makuru, adutangariza ko ibi byabaye agahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyeri za mu gitondo ubwo uyu Hakizimana yajyaga kubyutsa abanyeshuri b’abakobwa yitwaje inkoni ikoze mu rusinga, abo yahuye nabo akaba yabakubise mu gihe abandi bahise bahungabana, bamwe bagahanuka ku bitanga bagakomereka naho abandi bari bari mu bwiyuhagiriro n’abandi bo bakagwirirana nabo bagakomereka.
Uyu muyobozi akomeza anenga imyitwarire y’uwo murezi, akanemeza ko yahise yirukanwa burundu ku kazi kandi kugeza ubu akaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana iherereye muri aka karere ka Ruhango. Abanyeshuri bagize ikibazo bagakomereka, avuga ko bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhango naho abandi banyeshuri bo muri iki kigo bakaba baganirijwe n’ubuyobozi bufatanyije n’abashinzwe umutekano muri aka karere, barabahumuriza basubira mu masomo mu gihe bagenzi babo bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.
Mbabazi Francois Xavier yemeza ko bamenye ko ibi atari ubwa mbere uyu Hakizimana Dieudonne abikora, kuko n’ubusanzwe yajyaga abareresha inkoni, abanyeshuri bakaba basanzwe bameze nk’abahahamuwe nawe, kuburyo no kuri uyu wa Kane yagiye aho abakobwa barara nyuma y’uko Animatrice wabo amubwiye ko we bamusuzugura.
Umwe mu babyeyi bafite abana bakomerekeye muri icyo kigo, yatangarije Inyarwanda.com ko abanyeshuri bakomeretse ari benshi, akavuga ko bari buzuye mu byumba bibiri by’ibitaro bya Ruhango, icyumba kimwe yagiyemo cyari kirwariyemo umukobwa we kikaba cyari kirimo abakobwa 17, mu gihe ikindi atabashije kubara abari barimo. Yahamirije Inyarwanda.com ko bababajwe cyane n’ibyakorewe abana babo, ndetse bamwe muri bo bakaba bajyanywe mu bitaro bya Kabgayi nyuma yo gukomereka no kubyimba amabere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Eulade Gakwaya, yabwiye Inyarwanda.com ko ibi koko byabaye ndetse Hakizimana Dieudonne akaba ari mu maboko ya Polisi, gusa yavuze ko ubu bakiri mu iperereza ngo uyu murezi ashyikirizwe ubutabera aryozwe ibyo yakoze.
TANGA IGITECYEREZO