RFL
Kigali

Rubavu- Project Z yateguye igitaramo“Kivu Beach Bonfire Party” mu gufasha abantu kugabanya umunaniro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2015 16:17
0


Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2015 kuri Kivu Beach hafi na Hotel Serena ya Rubavu, hazabera igitaramo cyo kuruhura abantu mu mutwe kizarangwa n’imikino itandukanye nka Volleball, Mini foot n’iyindi myinshi. Icyo gitaramo kizatangira kuva isaa munani z’amanywa gisozwe nijoro bwije, kwinjira akaba ari 5000Frw.



Rucyaha Lievain umwe mu bayobozi ba Project Z ushinzwe imenyekanishabikorwa, yabwiye inyarwanda.com ko Kivu Beach Bonfire Party igiye kubera i Rubavu, yateguwe mu ntego yo gufasha abantu kugabanya umunaniro(stress) bakarangiza umwaka neza bidagadura. Muri ibyo birori, hazaba hari aba Dj batandukanye barimo; Dj Karim, Dj Marnaud, Dj Aime na Dj Nziza bagize Live Band.

Akarusho ni uko kuri uwo mugoroba hazaba hari Cocktail y’ubuntu ku bakobwa bose bazitabira icyo gitaramo cya “Kivu Beach Bonfire Party”. Ikindi ni uko kuri uwo munsi, gahunda zose(service), zizakorwa n’abazungu. Project Z yateguye iki gikorwa, ni kampani isanzwe izwiho gutegura ibitaramo bitandukanye.

Kivu Beach Bonfire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND