RFL
Kigali

RUBAVU: Havutse “Gisenyi Bouncers Team (GBT)” itsinda ry’abasore b’ibigango banitabazwa ku mikino ikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/11/2018 11:54
4


Abarebye umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wahuje APR FC na Mukura Victory Sport ndetse n’abari bari ku mukino w’u Rwanda na DR Congo, babonye abasore b'ibigango bafatanyaga na Polisi y’igihugu mu gucunga umutekano muri sitade no kwigizayo buri umwe wese wagize isura yo gushaka kuzana akaduruvayo mu bantu.



Abo basore bibumbiye muri "Gisenyi Bouncers Team (GBT)". Ni itsinda ry’abasore 13 bishyize hamwe kuva muri Werurwe 2018 kuri ubu bakaba bamaze amezi umunani (8) bakora akazi ko kurinda umutekano w’abantu n’ibintu akenshi bakabikora batumweho dore ko batabikorera ubuntu kuko birishyurwa.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Tuyisenge Gilbert bazi ku izina rya Bigshow umuyobozi mukuru wa Gisenyi Bouncers Team (GBT) yavuze ko ari igitekerezo bagize mu minsi ishize bakaza gusanga imbaraga bafite zitakomeza gupfa ubusa ahubwo ko bakwishyira hamwe bakajya bacungira abantu umutekano mu gihe bibaye ngombwa dore ko ngo mu karere ka Rubavu bitabagaho.

“Twishyira hamwe byatewe nuko i Rubavu ibijyanye no gucungira abantu umutekano nka Body Guards ntabyahabaga. Tubona ko bicyenewe bityo duhita twishyira hamwe gutyo kand twiteguye no gukorera no mu Rwanda hose. Umuntu uzaducyenera biciye m unzira zemewe n’amategeko y’u Rwanda twakorana. Twamufasha kumukorera umutekano mu bijyanye n’ubukwe, ibirori, ibitaramo bitandukanye n’ibindi”.Tuyisenge

Tuyisenge Gilbert bita Big Show umuyobozi mukuru wa Gisenyi Bouncers Team (GBT)

Tuyisenge Gilbert bita Big Show umuyobozi mukuru wa Gisenyi Bouncers Team (GBT)

Ubwo Gisenyi Bouncers Team (GBT) bari basoje akazi ku mukino wa Rwanda U23 0-0 DR Congo U23

Ubwo Gisenyi Bouncers Team (GBT) bari basoje akazi ku mukino wa Rwanda U23 0-0 DR Congo U23

Tuyisenga Gilbert uzwi nka Big Show mu mujyi wa Rubavu, avuga ko mu mikino ikomeye iba ari ishiraniro kuri sitade Umuganda bakunze kubitabaza kuko biba ari ahantu hahuriye abantu benshi bityo hatabura abashyamira bakaba babafata bakabahungisha abandi cyangwa bakabatandukanya kugira ngo amahoro ahinde.

“Twakoze ku mukino wahuje APR FC na Mukura Victory Sport kuri sitade Umuganda mbere y'uko dukora ku mukino w’Amavubi na DR Congo mu batarengeje imyaka 23, wari umukino uriho abafana benshi bava muri DR Congo abantu banabonye ko byadusabye imbaraga kugira ngo abantu boroherane. Twebwe rero biduha ubunararibonye mu bijyanye no guhosha ubushyamirane hagati y’abantu iyo twahuye n’abantu bagira amahane nka kuriya muri sitade”. Tuyisenge Gilbert

GBT ni abasore ubona bafite imbaraga z'umubiri

GBT ni abasore ubona bafite imbaraga z'umubiri

GBT ni abasore ubona bafite imbaraga z'umubiri

GBT ni abasore ubona bafite imbaraga z'umubiri 

PHOTOS: UMURERWA Delphin (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyere5 years ago
    Ku gisenyi uwo muco barawugira. Muzabaze itsinda rya za 1988 1989 1990 rya ba COBRA, JUMA, SEKIDENDE ... Bagira uwo muco wo kwiyumvamo ko ari geants. Birangira babaye criminals
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh sure?wasanga aribyo
  • Michel5 years ago
    Ibyo byaba Cobra simbizi gusa, umuyobozi wababasore Girbert ndamuzi neza twariganye aritonda kdi agira indangagaciro so ndumva inshingano zabo nukurinda umutekano bafatanyije nisindi nzego kdi bazabikora kinyamwuga Courage basore......
  • 5 years ago
    ni byiza





Inyarwanda BACKGROUND