RFL
Kigali

Rubavu; Habaye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2018 16:29
0


Pacifica, El Kennedy , Pc One G na Gifty basusurukije abitabiriye igitaramo 'Anti-Drug Concert' cyitabiriwe n'urubyiruko rwo muri Pétit Seminaire ku Nyundo n'abandi baturutse hanze y'ikigo.



Taliki 11 Ugushyingo 2018 kuva Saa kumi z'umugoroba ni bwo igitaramo cyateguye mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyatangiye ndetse kirangira ubona bamwe mu bacyitabiriye batishimiye ko kirangira bitewe n'indirimbo ndetse n'ubutumwa bagenewe bakanyurwa.

Bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo bashimishije cyane urubyiruko rwari rwiganjemo urw'abanyeshuri ndetse n'abandi bari baje kwirebera no kumva ubutumwa byumwihariko bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Umuhanzi El Kennedy yabanje ku rubyiniro maze asusurutsa imbaga y'abari aho binyuze mu ndirimbo ze 'Inzozi, Warabimenye n'izindi zatumye bamwe mu banyeshuri batahana akanyamuneza.

Kurwanya Ibiyobyabwenge

Pacifica ari gusuhuzwa n'abanyeshuri

Nyuma ya El Kennedy, Pc One G dedartist, Gifty ndetse na Pacifica nabo baje bashimangira ko umuziki w'akarere ka Rubavu ugeze kure aho Pc One G yagize ati 'Ndi umustar' naho Pacifica we akaza abaririmbira indirimbo ye yise 'Babiri' inakunzwe cyane kugeza ubu. Mukiganiro twagiranye na Uwayezu Obed wateguye iki gitaramo yavuze ko ku bwe uko yari yabiteguye atari ko byagenze by'umwihariko nk'isaaha cyagombaga gutangirira ho gusa ngo bikaba byatewe n'imvura yabanje kugwa mbere.

Obed kandi yavuze ko kuba barashyize igitaramo nk'iki cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu kigo cy'amashuri ari byiza kuko ariho haboneka urubyiruko rwinshi.  Mu magambo ye yagize ati"Twateguye igitaramo cyo gufasha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, tubabwira ububi bwabyo ndetse tunagerageza kubereka ko bakwiye kuba imboni yacu aha hanze bagiye bagakangurira bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge kandi twizeye ko kuba bakiri bato kandi bagiye kuva hano bakajya muri rubanda mu nshuti zabo bazadufasha ni nayo mpamvu rero yaduteye kugishyira aha".

Gift

Gifty nawe yishimiwe cyane

Pacifica aganira na Inyarwanda.com yakanguriye urubyiruko rugenzi rwe muri rusange abahanzi kureka ibiyobyabwenge aho yashimangiye ko kunywa itabi bitatuma uba uwo wakagombye kuba ahubwo bikwicira iterambere ryawe nk'umunyarwanda muri rusange. Iki gitaramo cya Anti-Drug cyabereye mu karere ka Rubavu ku kigo cy'amashuri cya Pétit Seminaire cyo ku Nyundo.

Kurwanya IbiyobyabwengeKurwanya IbiyobyabwengeKurwanya Ibiyobyabwenge

Uyu mwana yasanze El Kennedy ku rubyiniro barabyinana

Kurwanya Ibiyobyabwenge

Pc One G Dedartiste

Kurwanya IbiyobyabwengeKurwanya IbiyobyabwengeKurwanya IbiyobyabwengeKurwanya IbiyobyabwengeKurwanya Ibiyobyabwenge

Twaganiriye na Pacifica nyuma y'igitaramo

AMAFOTO; KWIZERA Jean de Dieu (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND