RFL
Kigali

Rubavu:Bahati Gentil warangije amashuri ye abikesha gucuruza M2U yagiriye inama urubyiruko rw'ubu rusuzugura akazi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2018 18:28
4


Bahati Gentil warangije amashuri ye abifashijwemo no gucuruza M2U (Soma Mitiyu) yadutangarije ko gucuruza M2U bimaze kumugeza ku bintu byinshi. Yunzemo ko atari ngombwa kugira amafaranga menshi kugira ngo utangize umushinga.



Bahati Gentil ni umusore wo mu karere ka Rubavu warangije amashuri yisumbuye muri 2017, gusa bitewe n'ubushobozi buke ahitamo gukomeza akazi ko gucuruza Mitiyu (M2U) kanamufashije kwiga akarangiza nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Yagize ati:

Kuba ku ishuri twaratahaga saa munani z'amanywa (2:00Pm) byaramfashije cyane navaga kwiga, nkajya gucuruza mitiyu mu masaha y'umugoroba mu buryo bwo gufasha nkirinda agakungu nkabikora mu buryo bwo gufasha umukecuru tubana. Urabona gusaba ikaye, ikaramu kandi no mu rugo ubona nta bushobozi buhari ntabwo byoroshye  nararebye rero nsanga bidakwiye ko umuntu w'umusore yajya kwiba ipantalo, ishati ndetse n'utundi tuntu, mu buryo bwo kutagora kurwanya icyo kintu rero cyamfatiranya n'ubukene cyangwa nkababaza umukecuru nahisemo kwikorera nshuruza Mituyu kandi byaramfashije ndiga ndarangiza.

Bahati

Gucuruza M2U byamufashije kwiyishyurira amafaranga y'ishuri

Nyuma y'amashuri yisumbuye Bahati Gentil ntiyacitse intege yarakomeje acuruza Mitiyu bimufasha kutaba umushomeri nk'uko bikunze kuvugwa cyangwa se ngo yishore mu biyobyabwenge bitewe no kubura akazi. Yagize ati:

Ni byo nararangije ariko ntabwo nicaye kandi sinabaye umushomeri n'abandi bose, aha hanze hari abasore n'inkumi bari kurangiza bakavuga bati aka kazi sinagakora mbese ugasanga bahisemo kwirirwa bicaye bigatuma bishora mbese bigatuma bajya mu biyobyabwenge ariko mu by'uri nararebye nsanga iyo ufite akazi kaguhuza ugakora utitaye ku bakubona utera imbere byanze bikunze.

Bahati Gentil yagiriye inama urubyiruko rutekereza ko Mitiyu nta nyungu ibamo ndetse anavuga ko utabona umuntu uguha icyo aricyo cyose ahubwo umuntu aba agomba kugira ibyo yibonamo bikaba byaba igisubizo ku rubyiruko rero by'umwihariko na cyane ko bizwi ko rukenera ibintu byinshi. Ku bijyanye no kuba Bahati ashobora kuba yareka aka kazi ko gucuruza Mitiyu, uyu musore yavuze ko adateze kureka aka kazi na cyane ko ibyo kamugejeje ho bimuhamiriza ko kazamugeza kuri byinshi. Yagize ati:

Hari benshi basuzugura akazi ariko njye ntabwo nteze kuva kuri aka kazi ntibyanashoboka na cyane ko bavuga ngo "Nta kazi k'umunyagara kabaho" sinakavaho rwose natangiriye ku mafaranga make ariko kuva narangiza amashuri yisumbuye hashize amezi agera kuri atanu (5), maze kugera ku mafaranga asaga ibihumbi magana abiri (200.000frw) kandi aracyiyongera ubwo rero ndumva ahubwo nkeneye kwagura akazi kanjye.

Bahati Gentil ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko ubana na nyirakuru we mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu. Gentil Bahati wize Computer Electronic mu mashuri yisumbuye yagiriye inama urundi rubyiruko kudasuzugura akazi ako ari ko kose ahubwo ko bagomba kujya baharanira kujya imbere nk'uko baca umugani ngo "Ntawusitara agatsitsino ahubwo umuntu asitara amano ajya imbere".

Bahati GentilBahati GentilBahati Gentil

Bahati Gentil avuga ko adashobora kureka gucuruza M2U






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hg5 years ago
    Nibyiza cyane nkurubyiruko tugomba gutinyuka tugakora dukoresheje ubushobozi bwaribwo bwose dufte kuko akimuhana kaza Imvura Ihise: Kazi nikazi butamu bwakazi ni pesa. komerezaho mwa
  • 5 years ago
    Musare nibyiza nimba utadutuburiye gsa njyendumva bitashoboka.
  • solver5 years ago
    Hhhhh ntamukino mukazi
  • Sebatware Bonheur5 years ago
    Muvand kiraje kbsa. Unteye nanjye kwitekerezaho nanjye nkafata umwanzuro WO haricyo nakora kd cyangirira umumaro . thx brother..





Inyarwanda BACKGROUND