RFL
Kigali

Rubavu: Hibutswe abagore n'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/06/2018 18:20
1


Tariki 08 Nyakanga 2018 ni bwo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Komine Rouge habereye umuhango wo kwibuka abagore n'abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata mu 1994.



Habanje kuba urugendo rwo kwibuka rutangirira ku Gisaha mu mujyi wa Gisenyi rukomereza kuri Komine Rouge ari naho habereye umuhango wo kwibuka ababyeyi n'abana bazize Jenoside yakoreze abatutsi mu 1994. Muri uyu muhango wari witabiriwe n'abanyeshuri ndetse n'ababyeyi, hatangiwemo ubutumwa bugaruka ku ruhare rwa buri umwe mukubaka igihugu. 

Umuhanzi Ndayizeye Costanin yibukije urubyiruko rwitabiriye umuhango wo kwibuka abagore n'abana bazize Jenoside muri Mata mu 1994 wabereye i Rubavu ko ari bo bafite inshingano zo gusana imitima y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka24

Inama y'igihugu y'abagore (CNF) ku rwego rw'akarere ka Rubavu ni yo itegura uyu muhango buri mwaka igatumira inzego zitandukanye gusa ziganjemo abagore bikorera kimwe n'abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye yo muri uyu murenge wa Gisenyi no mu nkengero zawo.

Muri uyu muhango umuhanzi Costantin Ndayizeye yasusurukije abitabiriye umuhango mu ndirimbo yise "Malaika" yari yiganjemo amagambo yo guhumuriza igihugu ndetse no kubwira urubyiruko ibyabaye n'uburyo bwo kubihagarika burundu ubundi u Rwanda rukiyubaka bihoraho n'abazavuka nyuma bakazasanga iterambere rizira amacakubiri.

Uyu muhanzi kandi yashimiye Leta y'ubumwe idahwema gufata mu mugongo abarokotse Jenoside ndetse no guharanira icyatuma umuturage agira ubuzima bwiza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko urubyiruko rukwiye gukura isomo ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo ubundi rugafatanya n'ababyeyi barwo n'igihugu kubaka ejo hazaza.

Uwimana Vedaste

Uwimana Vedaste umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisenyi

Kwibuka24Kwibuka24

Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 abagore n'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gahogo5 years ago
    Vedaste turamwemera kbsa atuyoboye neza nubwo arumunyakigali





Inyarwanda BACKGROUND