RFL
Kigali

Resitora Chez Benny igisubizo ku banyakigali n'abagenderera uyu mujyi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/12/2014 12:52
1


Uko umujyi urushaho gutera imbere ni nako ibikorwa bitandukanye biwugaragiye bifasha ndetse bikorohereza abantu nabyo bigenda bivuka ndetse bikazana udushya n’umwihariko. Kuri ubu resitora ‘Chez Benny’ ni kimwe mu bisubizo ku bantu batandukanye bajyaga bifuza gufatira ifunguru mu mujyi wa Kigali rwa gati.



Nyuma y’igihe gito itangije serivise zayo, iyi resitora ibarizwa mu nyubako ya Centenary house ahagana muri rond poiny ya ruguru mu mujyi rwagati, ikaba ikomeje kuvugwa imyato na benshi mu bamaze kuyiyoboka mbere.

Chez Benny

Iyi resitora ikora iminsi yose igize icyumweru kuva saa moya za mugitondo kugeza saa yine, aho usanga serivise ntageranywa zijyanye no guha amafunguro azira amakemwa abayigana muri ayo masaha yose.

Chez Benny

kuva saa moya kugera saa tanu muri Resitora Chez Benny uhasanga breackfast, aho haba hari amafunguro anyuranye nka Croissant y’agahebuzo, sanduich z’amoko anyuranye ziteguranye uburyo bwa gihanga,  omollette nazo z’amako menshi anyuranye, uhasanga kandi nka potage  cyangwa soupe  ijyana n’umugati naho ku bakunzi ba boil nabo barabazirikana kuburyo bushimishije cyane.

Chez Benny

Chez Benny

Chez Benny

Muri iyi resitora uhasanga isuku yo ku rwego rwo hejuru

Guhera saa sita kugera saa kumi haba hari buffet iteguye neza kandi ifite amoko menshi ku buryo buri wese ashobora kubona icyo yishimira akarusho ni uko banazirikanye abantu batarya ibiryo birimo amavuta nabyo bakaba babibategurira, ikindi kandi iyo buffet iba iherekejwe n’imbuto ndetse kubifuza gufungura mu buryo bwa kinyafurika nabo babategurira amafunguro aryoshye cyane utasanga ahandi.

chinedu

 Chez Benny

Chez Benny

Uhasanga amafunguru ateguye neza

Chez Benny

Ibyo kunywa nabyo urabihasanga

Nyuma yayo masaha ushobora kuhasanga ibyo kunywa no kurya binyuranye bijyanye nuko buri wese yifuza  iyo service ikaba igera saa tanu za nijoro.

Uretse ibijyanye n’amafunguro, ushobora kuhiyakirira mugihe cy’ubukwe  cyangwa iminsi mikuru inyuranye nka graduation  cyangwa ibirori by’isabukuru cyangwa kandi ukahakirira abawe wifuza kunezeranwa nabo. Ikindi ni uko bakira inama z’ubukwe ku mafranga make (10,000Frw) muri ayo mafaranga bakaguha icyo kunywa.

Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • issa9 years ago
    Ese twahabona parota, sujji, na biliani





Inyarwanda BACKGROUND