Ikipe ya Police FC ibashije kugera ku mukino wa nyuma w’ irushanwa rya Prudence isezereye Rayon Sports kuri penaliti 6 kuri 5, nyuma y’ uko umukino warangiye ari 1-1 ku mpande zombie, ibi bitego bikaba byabonetse mu gice cya mbere, ikazahura na APR FC yihereranye AS Kigali ikayipfunyikira ibitego 2-0
Ubu ni ubugira kabiri Police FC isezerera Rayon Sports ikayibuza kugera ku mukino wa nyuma kuko yaherukaga kuyisezerera mu irushanwa ryo kurwanya ruswa ritegurwa n’ urwego rw’ igihugu rw’ umuvunyi, icyo gihe Police FC ikaba yaratsinze Rayon Sports ibitego 2-1
Aba ni bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bakinaga umukino wabo wa mbere
Uyu ubaye umukino wa 9 wikurikiranya ikipe ya Rayon Sports itarabona intsinzi kuva yatangira gutozwa na Andy Mfutila Magloire, muri iyo mikino harimo 3 yakinnye na Police FC yose ntiyayitsinda, ibi bikaba bigaragaza imbaraga umutoza wa Police FC Casa Mbungo Andre arusha Rayon Sports dore ko yabigaragaje na mbere akiri mu ikipe ya AS Kigali aho yabuzaga Rayon Sports igikombe cya shampiyona
Ibitego byombi byabonetse mu gice cya mbere, igitego cya Rayon Sports kikaba cyatsinzwe na Emmanuel Imanishimwe, uyu akaba ari nawe wahushije penaliti yatumye Rayon Sports isezererwa
Imanishimwe Emmanuel ubwo yatsindaga igitego cya Rayon Sports
Isaac Muganza wa Rayon Sports ahanganye n' umukinnyi wa Police FC
Isaac Muganza akubanira umupira na Imran Nshimiyimana wa Police FC
Nzarora Marcel yaiye agora cyane ba rutahizamu ba Rayon Sports
Nyuma y’ uko iminota 90 y’ umukino yari irangiye nta kipe yongeye kureba mu nshundura, umusifuzi Ishimwe Claude yitabaza za penaliti
Tuyisenge Jacques wa Police niwe wabanje, ayinjiza neza hakurikiraho Ndatimana Robert wa Rayon Sports nawe arayinjiza, Mwemere Ngirinshuti wa Police yinjiza iya kabiri ndetse na Ndayisenga Fuadi wa Rayon Sports arayinjiza. Uwimana Jean d’ Amour wa Police na Bizimana Djihad wa Rayon Sports bateye iza 3 zinjira neza
Ku ruhande rwa Police bateye iya 4 barayihusha na Lomami Frank arayihusha. Umukinnyi wa Police yahise atera iya 5 arayinjiza hakurikiraho umunyezamu wa Rayon Sports Ndayishimiye Jean Luc ahita ayinjiza, penaliti 5 zirangira amakipe yombi yinjije 4
Batangiye gutera imwe imwe Mugabo Gabriel wa Police arayinjiza, Tubane James arayinjiza, Police irongera irayinjiza bigeze kuri Emmanuel Imanishimwe wa Rayon sports ahita ayihusha Rayon Sports isezererwa ityo
Uwimana Jean D' Amour wa Police FC ahanganye na Peter Otema na Bizimana Djihad ba Rayon Sports
Bizimana Djihad ahereza mugenzi we
Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ahanganye na Uwimana
Andy Mfutila ashobora kutazibagirwa ibihe bibi arimo agirira mu ikipe ya Rayon Sports
Gikundiro Forever iba ihari
APR FC 2-0 AS KIGALI
Ku munota wa 22 APR FC yabonye koruneli 2zatewe na Mwiseneza Djamal ariko umunyezamu Bate Shamiru abyitwaramo neza
Ku munota wa 31 Ndahinduka Michel yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC. Ku munota wa 36 abakinnyi ba APR FC Mwiseneza Djamal na Ndahinduka bazamukanye umupira ariko ba myugariro ba AS Kigali barahagoboka bakiza izamu nyuma y’ uko Djamal yari amaze gucenga umwe
APR FC yishimira igitego cya mbere cyari kimaze kwinjizwa na Ndahinduka Michel bakunze kwita Bugesera
Amakipe yombi yakomeje kuragaragaza umukino mwiza cyane ko ari amwe mu makipe arimo akina umukino mwiza kandi yiganjemo abakiri bato, yakinaga umukino wo guhanahana ndetse akomeza no kugenda agera imbere y’ izamu
Mu gice cya kabiri ku munota wa 53 AS Kigali yabonye coup franc imbere y’ izamu ariko ntiyabyazwa umusaruro
Umukino wenda kurangira ku munota wa 80, AS Kigali yokeje igitutu APR FC, Sugira Ernest wahoze akina muri APR FC abona uburyo arekura umuzinga w’ ishoti ariko usanga Kimenyi Yves wari mu izamu rya APR FC ahagaze neza awukuramo yitonze
Michel Rusheshangoga na Nsabimana Eric bagerageza kwambura umupira umukinnyi wa AS Kigali
Ndikumana Bodo wa AS Kigali yagoye cyane Rwatubyaye Abdul wari wafatanyije na Emery Bayisenge mu mutima wa defense kuko Kodo atari ahari
Wari umukino w' ishiraniro ahanini bitwe n' uko abakinnyi ba AS Kigali bamwe bakinnye muri APR FC ndetse na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yakinnyemo anatozamo, muri APR FC
Nyuma y’ umunota umwe gusa Mabula Jean Pierre winjiyemo asimbuye kuri uyu mukino, nawe yabteye umupira maze ahusha uburyo bwari kubyara igitego cyo kwishyura
Ku munota wa 85 abakinnyi ba APR FC,bazamukanye umupira bihuta ariko ntibawugeza neza mu nshundura. Gusa ariko ntibyarangiyegutya kuko umukino wenda kurangira mu minota ine y’ inyongera ku ikosa ryari rikorewe Iradukunda Bertrand byatumye Umusifuzi atanga coup franc
Emery Bayisenge umaze kwerekana ko kuri iyi mipira abishoboye yahise atsinda neza igitego ku buryo umunyezamu wa AS Kigali atabashije kumenya igihe umupira wa Emery Bayisenge wagereye mu nshundura bikaba 2-0
Mwiseneza Djamal na Rwatubyaye bitwaye neza muri uyu mukino
Emery Bayisenge watsinze igitego cya kabiri agerageza kwima umupira AS Kigali
Wari umukino uryoheye ijisho
Ndahinduka Michel na Rutanga Eric bahanganye n' abakinnyi ba AS Kigali
Umunyezamu wa APR FC Kimenyi Yves yitwaye neza muri uyu mukino
Iyi ntsinzi ikaba yahise ituma APR FC na Police FC zihurira ku mukino wa nyuma uzabera kuri sitade Amahoro naho AS Kigali yo ikazakina na Rayon Sports zirwanira umwanya wa gatatu
Tubibutsa ko ikipe izabasha kwegukana iri rushanwa rya Prudence izabwa miliyoni 3, iya kabiri igahabwa miliyoni 2 naho iya gatatu ikegukana miliyoni imwe y’ amafaranga y’ u Rwanda mu gihe iya nyuma ntacyo izabona
Alphonse M.PENDA (Amafoto: Niyonzima Moses)
TANGA IGITECYEREZO