RFL
Kigali

Raila Odinga yakubiswe inkoni azira kubyinisha umugore w'abandi-Amashusho

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:1/10/2014 11:04
1


Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru itangaje aho umunyapolitike ukomeye Raila Odinga yakubiswe inkoni n’umuturage.



Ibi byabaye kuri uyu wa mbere ubwo Raila Odinga yari yagiye mu nama y’ishyaka ayoboye rya ODM yabereye ku isoko rya Kinango riherereye mu gace ka Kwale.Ibi bijya kuba, Raila Odinga ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo kubyinana n’abayoboke b’ishyaka rye.Ubwo bari bakataje babyinana n’abaturage,haje umugabo ufite inkoni avutagura Rail Odinga ndetse na guverineri w’intara ya Kwale witwa Salim Mvurya.

Ubwo uyu mugabo yari atarakomeza igikorwa cye kibisha,umwe mu bantu bari hafi aho yahise amufata ariko ntibari bamenye impamvu imuteye kwubahuka bigeze aha dore ko n’abashinzwe kurinda umutekano wa Raila Odinga batari bari hafi aho.

r

Raila Odinga

Nyuma y’ibyo, uyu mugabo yajyanwe ku station ya Polisi bamubajije impamvu yamuteye ibi avuga ko ari uko bamubyinishirizaga umugore.Gusa ariko abasanzwe bazi uyu mugabo bavuga ko asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Raila Odinga ni umunya politike ukomeye wo mu gihugu cya Kenya akaba yaranakibereye Minisitiri w'intebe ndetse aza no kwiyamamariza kuba umukuru w'igihugu mu mwaka w'2007.

Kanda hano urebe uburyo Raila Odinga yakubiswe inkoni azira kubyinisha umugore w'abandi

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Othiembo felix9 years ago
    Nge sinamurenganya.abagorebikigihe bishyiraho nibo bitetera abagabo.





Inyarwanda BACKGROUND