RFL
Kigali

Radio Amazing Grace yajyanye RMC mu rukiko nyuma yo kwamburwa uburenganzira bwo gukora isakazamakuru mu Rwanda

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:25/04/2018 17:02
0


Ubuyobozi bwa Radio Amazing Grace bwemeje ko bwarenganijwe ku cyemezo bwafatiwe n’urwego ngenzuramikorere RURA rwayambuye uburenganzira bwo gukora nk’ ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda.Yifashishije ibiteganwa n’itegekonshinga umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatangaje ko agiye kwifashisha ubutabera kugira ngo arenganurwe.



Ibirego biri ku mpapuro 7 ni byo Radio Amazing Grace yashyikirije urukiko rwa Nyamirambo, mu manza 2 zikurikirana.Ni ibirego ubuyobozi bwa radio Amazing Grace buvuga ko byiganjemo ibishinja urwego rw’abanyamakuru bingenzura RMC kubogama no kudakurikiza amategeko agenga itangazamakuru ahubwo rukagendera ku marangamutima.

Pasiteri Gregg Scoof umuyobozi wa Radio Amazing Grace akaba na nyirayo aganira n’itangazamakuru yemeje ko RMC ari yo yahaye RURA ubusabe n’amakuru y’ibinyoma byo gufunga iyi radio bityo RMC akaba ariyo igomba kuza imbere mu kubarenganura. Pasiteri Gregg Scoof avuga ko kuba umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora atari umunyamakuru wa Radio ayobora ndetse akaba anafitanye amasezerano na Radio Amazinga Grace ko ari we ugomba kubazwa ibyo yatangarije kuri iyi Radio, iyo akaba imwe mu ngingo zerekana ko ari kurenganywa.

 ifoto

Ibaruwa igenewe abanyamakuru yanditwe n'ubuyozi bwa Radio Amazing Grace

Pasiteri Gregg Scoof umuyobozi wa Radio Amazing Grace avuga ko ababajwe n'uburyo RURA na RMC bari kwica amategeko nkana kuko umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora nyuma yo kunengwa yakoze n’ikiganiro gisaba imbabazi yisegura ku byo yari yatangaje mbere nk’uko byari byasabwe ariko ntibihabwe agaciro.

Pasiteri Greeg scoof aganira n'itangazamakuru

Nyuma yo gusabwa gushyira mu bikorwa umwanzuro wihuse wo guhagarika ibikorwa by’isakazamakuru mu Rwanda mu gihe cy’amasaha 48, kuri uyu wa 4 taliki ya 26 Mata 2018 i saa tatu z’igitondo ni bwo urubanza kuri uyu mwanzuro wihuse ruburanishwa hagati ya Radio Amazing Grace ndetse RMC. Ni mu gihe urubanza mu mizi rwo ruzaburanishwa muri Nyakanga muri uyu mwaka wa 2018. Pasiteri Gregg Scoof avuga ko yizeye gutsinda izi manza zombi agakomeza kukorera ku butaka bw’ u Rwanda mu gihe inzego zombi yaba RURA na RMC zakurikiza amategeko.

Kuki ubuyobozi bwa Amazing Grace buvuga ko bwarenganijwe n’umwanzuro wa RURA?

Itangazo RURA yashyize hanze mu mpera za Gashyantare uyu mwaka 2018 rigaragaza ko Radio Amazing Grace yagombaga gufungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe ndetse ikanacibwa ihazabu rya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ikanasaba imbabazi abanyarwanda. 

1.Pasiteri Gregg Scoof uyobora Amazing Grace avuga ko yasabwe gusaba imbabazi ku makosa yakozwe n’umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora, mu gihe nyamara uyu Nicolas ngo ari we wagakwiye kwisabira imbabazi.

2.“Kugeza ubu Nicolas Niyibikora ntiyigeze asabwa kwiregura ,nta rukiko rwamukurikiranye araho aridegembya ,nta cyaha yahamijwe ?none RURA irashaka ko nsaba imbabazi ku cyaha cyakozwe n’umuntu ufatwa nk’umwere ,bivuze ko ndamutse nsabye imbabazi naba nemeye ko nakoze icyaha kandi nyamara ndi umwere!”Pasiteri Gregg Scoof

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mata 2018 ni bwo urwego ngenzuramikorere, RURA rwatangaje ko rwambuye Radio ya Gikirisitu, Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda kuko itashyize mu bikorwa ibihano yari yafatiwe. Ni ibihano Radio Amazing Grace yafatiwe kuko yemereye umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas gucishaho ubutumwa busebya abagore anagaragaza ko ari abantu babi taliki ya 29 Mutarama 2018.

Kugeza ubu ariko iyi ni ingingo kugeza n’ubu pasiteri Gregg Scoof uyobora Amazing Grace atemeranyaho n’abandi kuko avuga ko icyo Nicolas yasobanuraga ari amadini cyangwa amatorero mabi ayobya ndetse n’amatorero mazima cyane ko ahamya ko muri Bibiliya idini cyangwa itorero rigereranwa n’umugore.Icyakora ku rundi ruhande Pasiteri Gregg Scoof ntanemeza ko ashyigikiye ko umuvugabutumwa Nicolas yagombaga kuvugira ibi kuri Radio.

Umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora mu butumwa bwe yanyujije kuri iyi radio yavugaga ko abagore ari indaya, ari abicanyi n’abagizi ba nabi, avuga ko ari bo ibibi byose ku isi biturukaho ndetse ashimangira ko muri Bibiliya bagaragazwa nk’inkomoko y’ibibi. Ni ubutumwa bwamaganwe n’abanyarwanda batari bacye ndetse n’imiryango itandukanye. 

Kwemerera ubutumwa nk’ubu bugaca kuri radio Amazing Grace, RURA ivuga ko ari ukwica itegeko rigenda isakazamakuru mu ngingo ya 21 (agace ka 4a na 4b) No 004/R/MR/RURA /2017 ryo kuwa 30 Kamena 2017 ribungabunga umuco, indangagaciro n’imyitwarire ikwiye. Radio Amazinga Grace kuri ubu ifunze imiryango kuva mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2018. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND