RFL
Kigali

Queen Cha na Jack B bazahurira muri Quelque Part mu gitaramo cy’umwihariko w’abagore

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/03/2015 10:23
0


Mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kwinjira neza muri week end, kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe Resitora QuelquePart yateguye igitaramo cyiswe Ladies Night kizahuriramo abahanzi nka Queen Cha, Jack B, Major X, KIP, King Philosophe n’abandi banyuranye.



Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira guhera i saa mbiri z’ijoro bizaba ari ubuntu kuri buri wese. Uretse abahanzi banyuranye bazasusurutsa abaza bacyitabiriye, kuri uwo munsi ikinyobwa cya Leffe kizaba cyagabanyirijwe ibiciro.

Quelque Part

Ubusanzwe icupa rimwe rikaba rigura 2000 Frw ariko ku munsi w’igitaramo Leffe ikazaba agura 1500 Frw. Brochette y’inyama y’inka iri kumwe n’ifiriti nayo izaba yagabanyirijwe igiciro , ikurwe kuri 2000 igurishwe 1500 Frw.

qlq

Ikinyobwa cya Leffe kizaba kigura 1500 Frw

KIP umwe mu bateguye iki gitaramo yatangarije inyarwanda.com ko impamvu bahisemo kukigira umwihariko w’abari n’abategarugori ari uko muri Quelque Part hari hamaze iminsi hategurwa ibitaramo by’injyana zitibonwamo cyane n’abakobwa cyangwa abagore .

Quelque Part ni imwe muri resto bar zimaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali, ikaba ikorera mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango 108.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND