RFL
Kigali

Prophet Maseko yategetse abakristo be kunywa amavuta ya moteri y’imodoka kugira ngo bakurweho imivumo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/01/2017 19:01
1


Prophet Bongani Theo Maseko uyobora itorero Breath of Christ Ministries rikorera muri Daveyton mu gihugu cya Afrika y’Epfo yategetse abakristo be kunywa amavuta ya moteri y’imodoka kugira ngo babashe kubabarirwa ibyaha no gukurwaho inyatsi n’imivumo.



Tariki 11 Mutarama 2017 ni bwo Prophet Bongani Theo Maseko yategetse abakristo be kunywa amavuta ya moteri y'Imodoka kuko ngo bivana imyanda ibarimo hakaboneka inzira Imbaraga z'Imana zinjiriramo kugira ngo zibakize indwara n'imivumo ya satani. Yagize ati "Iya mubona ni Havoline (amavuta ya moteri), ariko ubu mvuze ko ari imbaraga z’Imana zitaboneshwa amaso y’umubiri." Nyuma y'amateraniro, ubuyobozi bw'itorero rya Bongani bwashyize kuri Facebook amafoto agaragaza uburyo abakristo bari barimo kunywa amavuta ya moteri.

Umuhanuzi Maseko abajijwe icyo yari agambiriye anywesha abakristo be amavuta ya moteri,yabwiye Sowetan Live na The Star ko ayo mavuta yari yabanje kuyasengera bityo ko kuyaha abakristo be kugira ngo bayanywe nta ngaruka mbi yari kubagiraho ahubwo ko yari kubakiza indwara akabakuraho n’imivumo.  Yagize ati:

Ni byo ni ukuri (Nabahaye amavuta ya moteri barayanywa). Nta bushakashatsi nigeze nkora kuko ikintu cyose wasengeye gishobora guhinduka uko ubishaka. Intego yari ugukiza no kuvana imivumo ku bantu mu izina rya Yesu Kristo. Iyo usengeye ikintu, uburozi bwacyo burapfa, kuburyo kidashobora kugira icyo gitwara umuntu. Nta ngaruka byabagizeho (abanyweye amavuta ya moteri), nta n’umwe wagiye kwa muganga.

Prophet Bongani Maseko yakomeje avuga ko na Yesu Kristo yakoze ibitangaza byinshi ariko abantu bamwe bakanga kwemera ko ari Imana yabaga imukoresheje. Yatanze icyanditswe kiri muri Mariko 16: 17-18 harimo amagambo avuga ko abizera Yesu Kristo nibanywa ku kintu cyica nta cyo kizabatwara. Haravuga ngo “Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire”

Nubwo Prophet Bongani avuga ko ibyo yakoze nta ngaruka byagize ku bakristo banyweye ayo mavuta, ku rundi ruhande, Thoko Mkhwanazi-Xaluva umuvugizi wa komisiyo ishinzwe kwamamaza no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Afrika y’Epfo, yatangaje ko muri iyi minsi abantu benshi bagiye gupfa ndetse ubuzima bwa benshi bukaba buri mu kaga kubera ibyo bakorerwa n’abavuga ko ari abakozi b’Imana, abo we yise injiji.

drinking-motor-oil3

Thoko Mkhwanazi-Xaluva yakomeje yibaza impamvu abapasiteri bakomeje gukora ayo mahano mu gihe n’abaganga b’inzobere badashobora gukora ibintu bitemewe. Yakomeje kandi yibaza impamvu abapasiteri nk’abo bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi mu gihugu cya Afrika y’Epfo, bagakora ibikorwa bishobora gushyira mu kaga abakristo kandi Leta na yo ntigire ingamba ibafatira.

Muri iki gihugu cya Afrika y'Epfo ni ho hari umupasiteri wategetse abakristo be kurisha ibyatsi nk’inka akababwira ko bibakuraho imivumo. Bamwe mu barishije ibyo byatsi batangaje ko nta ngaruka byabagizeho. Si ukurisha ibyatsi ahubwo umupasiteri yasabye abakristo kurya inzoka nzima niba bafite kwizera ngo ntacyo zibatwara.

Mu mwaka wa 2016, mu itorero Mount Zion General Assembly ryo muri Afrika y'Epfo, umupasiteri witwa Lethebo Rabalango yashyize indangururamajwi hejuru y'umukristo wo muri iryo torero wari uryamye hasi, uwo mupasiteri ahagarara hejuru y'iyo ndangururamajwi. Kugeza ubu uyu mupasiteri aracyari umuyobozi w'itorero Mount Zion General Assembly ndetse nta cyo Leta ya Afrika y'Epfo yigeze imuvugaho.

drinking-motor-oil

Hano yaberekaga amavuta ya moteri agiye kubaha bakayanywa

drinking-motor-oil4

drinking-motor-oil2

Prophet Bongani Maseko anywesha amakristo be amavuta ya moteri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • titi7 years ago
    sha imana idutabare isi iraranjyiye kbs





Inyarwanda BACKGROUND