RFL
Kigali

Prof Gicharu ukuriye Kaminuza ya Mount Kenya yunamiye umwalimu we waguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/05/2017 11:45
3


Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, Prof Simon Gicharu ukuriye Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda no muri Kenya yunamiye uwahoze ari umwalimu we waguye ku rugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda.



Nyakwigendera Peter Clavers Nyombayire waguye ku rugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda, yigishije Prof Gicharu isomo rya Biology (Ibinyabuzima) mu mashuri yisumbuye, mu ishuri rya Gathiru High School ryo muri Kiambu muri Kenya. Tariki 7 Mata 2017 ni bwo imyaka imyaka 23 yari yuzuye kuva Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane z’abatutsi zisaga miliyoni imwe zishwe mu minsi 100 gusa.

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017, ubwo yajyaga i Masaka kunamira uwahoze ari umwalimu we (nyakwigendera Nyombayire), Prof Simon Gicharu ukuriye kaminuza ya Mount Kenya (Mount Kenya University Rwanda/MKUR) ikorera mu Rwanda ndetse ikaba ikorera no muri Kenya, yari aherekejwe na Damain Ntaganzwa, umuvandimwe wa nyakwigendera Peter Clavers Nyombayire.

Prof Gicharu yavuze ko yababajwe no kubona umuryango wa nyakwigendera Nyombayire n’igihugu cy’u Rwanda babura umunyempano nka Peter Clavers Nyombayire wari ukiri muto ndetse wagombaga kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubukungu bw’igihugu cye cy'u Rwanda by’umwihariko mu burezi. Prof Gicharu yagize ati:

Mu mateka hari abantu bacye bari bafite impano nk’iye (Peter Clavers Nyombayire) kandi azahora yibukwa n’abo yigishije ndetse azahora yibukwa n’abandi kuri ubu bari mu burezi. Ndashimira Leta y’u Rwanda ku bwo gutangiza urugendo rwo kubaka igihugu, kugeza ubu u Rwanda rukaba ruri gutera imbere ku isi mu bukungu bikagaragarira mu buryo rukurura abashoramari nka Mount Kenya University Rwanda.

Kaminuza ya Mount Kenya

Kaminuza ya Mount Kenya (Mount Kenya University Rwanda) iherereye muri Kagarama mu karere ka Kicukiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Mount kenya ni iya cyera se burya!!!!
  • 6 years ago
    iri shuri risigaye ari ryiza
  • Victa6 years ago
    Uyu mugabo rwose mbona akunda u Rwanda. Gusa acunge neza kuko aba banyakenya akoresha inaha bashobora kuzamucucura atabyitonzemo.





Inyarwanda BACKGROUND