Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018 Polisi yatangije ubukangurambaga bwo gukumira ibiyobyabwenge no kubirwanya mu mashuri.
Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda yayo yo gukangurira abanyarwanda ububi bw’ibiyobyabwenge no gufata ababyinjiza mu gihugu n’abababikoresha. Umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga watangiriye mu bigo by’amashuri bitatu byo mu mujyi wa Kigali aribyo Lycée de Kigali, Ishuri rya Camp Kigali na Groupe Scolaire Ndera.
Ubu bukangurambaga butangijwe mu gihe Leta y’u Rwanda nayo irimo gushyiraho ingamba zo kurengera ubuzima bw’urubyiruko kuko arirwo ahanini rwuganijwe n’ibiyobyabwenge, dore ko byagaragaye ko umubare munini w’ababaye imbata zabyo bari mu bigo ngororamuco bitandukanye usanga bafite imyaka ibemerera kuba bari mu ishuri cyangwa aribo bari bakwiye kuba bafite imbaraga zo gukorera igihugu.
Kugeza ubu imibare irerekana ko urubyiruko rurenga ibihumbi bine (4.000) ruri kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa no mu cya Gitagata. Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi ndetse n’imikoranire myiza hagati yayo n’abaturage n’izindi nzego Assistant Commission of Police (ACP) Damas Gatare, yabwiye abanyeshuri biga muri Camp Kigali ko urumogi, kanyanga n’izindi nzoga ziba zipfunyitse mu mashashi mu Rwanda zifatwa nk’ibiyobyabwenge usanga ahanini zikoreshwa n’urubyiruko, zikagira ingaruka ku myigire yabo, ku buzima bwabo no ku iterambere muri rusange.
Buri kwezi, amafaranga arenga Miliyoni 70 atangwa ku bari mu kigo ngororamuco cya Iwawa, naho abari mu cya Gitagata bagatangwaho arenga Miliyoni 8 buri kwezi. Imibare itangazwa na Polisi yerekana ko mu byaha 3941 yakiriye umwaka ushize, 18% bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mu mwaka ushize kandi, imibare yarekana ko mu bantu 4149 bafashwe bakekwaho ibyaha bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abarenga 71% bari hagati y’imyaka 18 na 35.
ACP Gatare yaboneyeho umwanya wo gusaba aba banyeshuri gushyira imbere amasomo yabo, anabakangurira gutungira agatoki inzego z’umutekano abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge, ndetse n’abashobora kubashuka ngo babyishoremo. Abaganirije abanyeshuri kandi banabibukije kwirinda inda zitateguwe n’icuruzwa ry’abantu. Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu ubu bukangurambaga bukomereza mu bindi bigo by’amashuri byo mu mujyi wa Kigali n’ibyo mu turere twa Nyagatare, Rusizi, Gicumbi, Karongi na Kirehe.
Src: RNP
TANGA IGITECYEREZO