RFL
Kigali

Polisi yaganirije abanyeshuri ku kubahiriza amategeko y’umuhanda ibabwira ko ejo heza h'u Rwanda hari mu maboko y'urubyiruko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2017 7:03
0


Mu rwego rwo kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka, Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye 378 rwo mu mirenge ya Gikomero, Ndera na Bumbogo, ruri mu itorero ry’igihugu mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo.



Aba banyeshuri basabwe kugira uruhare runini mu gukumira no kurwanya impanuka cyane cyane bakangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko awugenga.Ubu butumwa babuhawe tariki ya 18 Mutarama n’Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda. Ikiganiro yabagejejeho cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya no gukumira impanuka”.

Ubwo yaganiraga nabo, CIP Kabanda yababwiye ko impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu batari bake ndetse zikanakomerekeramo benshi. Yagize ati:”Imiryango y’abantu bahitanwe n’impanuka isigara mu gahinda ndetse bikanabagiraho ingaruka mbi mu buzima bwabo . Ibitera izi mpanuka rero birashoboka ko twabyirinda twese. Niyo mpamvu, ubu butumwa bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda twifuza ko bwagera kuri buri wese ukoresha umuhanda kugira ngo dufatanye kwirinda impanuka”.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, CIP Emmanuel Kabanda yasabye uru rubyiruko rw’abanyeshuri kugeza ubu butumwa kuri bagenzi babo, bityo nabo bagasobanukirwa neza uko umuhanda ukoreshwa neza; haba mu kuwugendamo n’amaguru cyangwa se utwaye ikinyabiziga runaka.

Yagize ati:”Ejo heza hazaza h’igihugu cyacu hari mu maboko y’urubyiruko. Ntitwakwemera gutakaza izi mbaraga zanyu  kubera kudasobanukirwa amategeko y’umuhanda. Turashaka ko buri wese amenya amategeko y’umuhanda ndetse ko kwirinda impanuka zo mu muhanda bishoboka, bityo buri wese akabigiramo uruhare”.

Imibare ituruka mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yerekana ko impanuka zagabanyutseho 37 ku ijana mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka ushize wa 2016 ugereranyije n’uwari wawubanjirije.

Mu mezi atatu asoza umwaka wa 2016, abantu 114 baguye mu mpanuka z’umuhanda, abandi 350 bazikomerekeyemo ku buryo bukomeye, mu gihe 730 bo bakomeretse ku buryo bworoheje. CIP Kabanda asanga impanuka ziterwa ahanini n’umuvuduko ukabije w’abatwara ibinyabiziga, ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge, kugenda nabi mu muhanda kw’abatwara ibinyabiziga, kutambara umukandara mu gihe utwaye ikinyabiziga, gutwara wasinze n’ibindi.

Yabwiye abanyeshuri ko bumwe mu buryo bwo kwirinda izi mpanuka, harimo ubukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu,  aho ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga, bakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Nyuma y’ikiganiro, abanyeshuri biyemeje kuba ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu guhindura imyumvire n’imyitwarire mibi ya bamwe bakoresha umuhanda nabi bahereye kuri bagenzi babo kugira ngo habeho kwirinda impanuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND