RFL
Kigali

Polisi yafatanye Tuyishime wiga muri IPRC kashe 39 z’impimbano n’ibyangombwa by’ibihimbano bimwemerera inguzanyo yo kwiga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2017 8:33
3


Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanye kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi kashe yafatanywe ni iz’ibigo bitandukanye bya Leta birimo amabanki, amashuri, ibigo by’ubutabera n’ibindi.



Tuyishime yafashwe tariki ya 13 Mutarama 2017, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri yigamo rya IPRC-Kicukiro ahawe amakuru y’uko  hari umwe mu banyeshuri be ufite kashe z’impimbano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:

Bamwe mu banyeshuri babwiye umuyobozi w’ishuri ibijyanye n’uko Tuyishime yaba atunze izo kashe ndetse ko ashobora kuba azikoresha ibintu bitari byiza, nuko nawe ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda. Twahise tujya gusaka mu rugo aho aba, maze tuhasanga kashe 39 z’ibigo bya Leta bitandukanye birimo za banki, amashuri, noteri ndetse n’iz’ibigo by’ubutabera.

Yongeyeho ko iperereza ry’ibanze rya Polisi ryanatahuye ko yari anafite muri mudasobwa ye ibindi byangombwa by’ibihimbano bimwemerera inguzanyo yo kwiga n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yihanangirije abantu nk’abo bakora ibyangombwa by’ibihimbano agira ati:”Uwo ariwe wese utunze ibyangombwa by’ibihimbano uko byaba bimeze kose amenye ko amategeko ahari kandi amuhana igihe abifatanwe”.

SP Hitayezu yakomeje agira ati:”Inzego z’umutekano zirakorana neza kandi zihora ziri maso kandi ziteguye gufata uwo ariwe wese ukora icyaha runaka. Kwigana no guhimba ibyangombwa ni icyaha kandi gihanwa n’amategeko”.

Yakomeje avuga ko icyaha kiramutse kimuhamye igihano yahabwa gikubiye mu ngingo ya 606 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ashobora kugera kuri miliyoni eshatu.

Tuyishime afashwe nyuma y’uko hari hashize ukwezi Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru undi witwa Kubwimana Ibrahim nawe wafatanwe ibyangombwa by’ibihimbano. 

Icyo gihe Kubwimana afatwa mu kwezi gushize kw’Ukuboza muri 2016,  yari afite ibyangombwa by’ubutaka by’ibihimbano, iby’amasoko ya leta n’andi anyuranye, indangamuntu, amakashe 22 , indangamanota nazo z’impimbano n’ibindi.

Mu gufatwa kwe , byaje kugaragara ko yakoraga ndetse akanagurisha ibyangombwa by’ibihimbano by’amasoko ya leta n’andi ku bantu bifuzaga umwenda muri za banki.

SP Hitayezu yavuze ko nyuma guhabwa amakuru, yafatiwe mu cyuho arimo gukora indangamuntu n’amakarita ya gipolisi. Yasabye n’abandi bagifite ibitekerezo byo kwishora muri ibyo byaha, kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse gufatwa bagafungwa bikaba bigira ingaruka kuri bo no ku miryango yabo.

Src: Rwanda National Police

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alias7 years ago
    Nshimye Polisi ko yatahuye bene aba bantu bica umwuga ugasanga umuntu akoresha ibihimbano, cyane cyane ko aribo bica imyuga itandukanye yabakora muburyo bwemewe, gusa mugarukiye aha mudakoze iperereza ngo mumenye abandi yaba akorana nabo, abamuzanira abakiriya, abo yaba yarafashije bakaba bari gukoresha ibi byemezo bihimbano ndumva mutaba mufashije cyane kuko bene ibi biba bifite network ikomeye. Polisi ikore iperereza rihagije bitari byabindi mugarukira mukubaza bantu umwe babiri, telephone ye mukayibika kugeza ikonje igapfa kandi ari bimwe mubyabafasha kumenya amabanga yisumbuyeho. plz
  • Kamoso s7 years ago
    Itangazamakuru ryacu ndabanenga cyane ubundi iyo wavuze amazina y umuntu uranamwerekana mumaso kd umuntu nkuwo hari abandi baba bamufiteho ubuhamya uwo uterekana mumaso n umuntu uri munsi y imyaka y ubukure cg c uwo iperereza rigikeneyeho amakuru kd amazina ye nayo ntajye mu itangazamakuru so ibinyamakuru byose niko byandika sinaagaya aho mwigiye cg uko.mutanga inkuru ariko si uko.itangazamakuru rikorwa .
  • atleast nabe nawe7 years ago
    finally tubonye umunyeshuri mwiza....so what else do you want to teach us then?????KEEP IT UP BRO.nabe nawe rataaa.........unemployment iri mugihugu murumva byajyenda gute.ahubwo bamwijyishe birenze abyaze umusaruro ugaragara iyo mpano ye........atleast murumva ko twungutse umuntu uzi ubwenge.!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND