RFL
Kigali

Polisi y’u Rwanda irashimira umumotari wayishyikirije asaga miliyoni eshanu y’umugenzi wakoze impanuka

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/07/2017 12:20
1


Umumotari witwa Donat Ndayiramiye ukorera muri Kigali yashimiwe na Polisi y’u Rwanda kubw’igikorwa cyiza yakoze, agashyikiriza Polisi amafaranga angana na miliyoni eshanu n’ibihumbi magana abiri y’umugenzi wakoze impanuka.



Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017 ibera ku Muhima munsi ya APACOPE ubwo umumotari witwa Donat Ndayiramiye yagongwaga na Coaster, ahetse umugenzi witwa Augustin Kayinamura wari ufite asaga miliyoni eshanu mu gipfunyika.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru, nyuma yo gukora impanuka, aya mafaranga yose Kayinamura yari afite mu gipfunyika yaje kurindwa n’umumotari Donat Ndayiramiye  ayashyikiriza Polisi y’u Rwanda, imufasha kuyashyikiriza umuryango wa Augustin Kayinamura wakoze impanuka agahita ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) dore ko yari yakomeretse.

Ndayiramiye Donat washyikirije Polisi amafaranga y'umugenzi wakoze impanuka

Umumotari (Ndayiramiye) ashyikiriza umuryango wa Kayinamura amafaranga yose yatoye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Djamila 6 years ago
    keretse niba ari umuhamya wa yehova naho ubundi biratangaje





Inyarwanda BACKGROUND