RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda ikomeje guhiga Mukunzi Fidèle wateye inda umukobwa yibyariye agashaka no kumwica

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:23/09/2015 14:19
6


Nyuma yo gutera inda umukobwa yibyariye bakaba baranabyaranye umwana w'umuhungu ubu ufite umwaka n'igice, ndetse akaba yarashatse no kumwica amaze kumenya ko yamuteye inda, umugabo witwa Mukunzi Fidele akomeje gushakishwa na Polisi y’u Rwanda ngo aryozwe icyaha cy’ubunyamaswa akurikiranyweho.



Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko (tutatangaje amazina kubera impamvu z'ubuzima bwe bwite), ubu aba muri Santeri ya Marembo iherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho abana n’umwana w’umuhungu yabyaranye na se, uwari sekuru w’umwana akaba ari nawe se.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na IP Eulade Gakwaya; umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yashimangiye ko kugeza ubu uyu mugabo Mukunzi Fidele agishakishwa na Polisi y’u Rwanda ngo nafatwa azahite ashyikirizwa ubutabera abe yahanirwa ibi byaha yakoreye umwana yibyariye.

Mu minsi yashize uyu mukobwa yaganiriye na New Times asobanura akaga yahuye nako n’inzira y’umusaraba yaciyemo ubwo yaterwaga inda n’umubyeyi we wanagerageje kumwambura ubuzima bikaburizwamo, akaburira umugisha ku mubyeyi rukumbi yari asigaranye ahubwo akaba ari we umwikoreza umutwaro

Uyu mukobwa wabaye umubyeyi akiri muto, ni umwana umwe mu muryango w'iwabo, nta musaza we cyangwa undi bavukana afite, uwo yari afite ni se ari nawe wamuhemukiye akamubera umubyeyi gito. Asobanura inkuru y'ubuzima bwe yagize ati: "Mama yapfuye mfite imyaka 12 y'amavuko. Nta wundi nari mfite twabana kuko icyo gihe papa yari muri gereza, ubwo nahise njya kubana na nyogokuru i Gitarama. Nyuma y'igihe papa yarafunguwe, ahita ajya i Kigali gushaka akazi. Ibyago bikomeye byaje kuza muri 2008 ubwo nyogokuru yipfiraga, hanyuma papa aragaruka ngo abashe kunyitaho. Tumaze gushyingura nyogokuru, papa yambwiye ko azakora ibishoboka byose kugirango ngire ubuzima bwiza. Gusa naje gutungurwa umunsi umwe ubwo yansabaga ko twaryamana. Narabyanze ariko amfata ku ngufu, anantera ubwoba ko azanyica nindamuka ngize uwo mbibwira. Kuva ubwo byabaye nk'akamenyero akajya abikora buri gihe, tubana nk'umugabo n'umugore."

Uyu mukobwa avuga ko igihe cyaje kugera akamenya ko yatewe inda na se umubyara, ariko yabimukoza akamubwira ko atagomba kugira uwo abibwira, kandi ko azamufasha bakayikuramo. Yagize ati: "Muri 2013 narasamye, mbibwiye papa ansaba kutazagira uwo mbibwira, anansezeranya ko azamfasha kuyikuramo. Yampaye imiti y'ibyatsi nagombaga kunywa, ariko iyo miti mu gihe namaze nyinywa ntacyo yakoze ngo inda ibashe kuvamo. Ubwo icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye i Gitarama. Umugoroba umwe ubwo nari mu murima w'ikawa yacu, umugabo wari wipfutse mu maso yaje ashaka kunsagarira, ngizengo ndahunga abandi bagabo batatu baramfata bankubita hasi. Nagerageje gutabaza ariko bampfuka umunwa. Bansutse ibintu ntazi mu maso no mu matwi mpita nta ubwenge. Nakangutse ndi mu bitaro cya CHUK, ariko sinibukaga ibyambayeho. Mama wacu wari undwaje yambwiye ko bankuye mu murima w'ikawa nataye ubwenge, mfite n'ibikomere byinshi ku mubiri wanjye. Ku bw'amahirwe ariko naje gukira. Ibyo bikomere ariko byari byarageze no ku bwonko, nta kintu nabashaga kwibuka, n'ugutwi kwanjye kw'ibumoso ntikwabashaga kumva neza. Mama wacu kandi yambwiye ko babanje kunjyana mu bitaro bya Kabgayi bakeka ko nasambanyijwe ku ngufu bahita bampa n'imiti indinda kuba nakwandura SIDA"

Nk'uko akomeza abisobanura, igihe cyaje kugera arakira ndetse abasha no kwibuka ibyagiye bimubaho. Yagize ati: "Nyuma y'igihe naje kubwira mama wacu ko ntazi uko numva meze anjyana ku bitaro bya CHUK, aho bahamije ko ntwite. Mama wacu yambajije umuntu twaryamanye, ariko ntacyo nibukaga. Abaganga bamusabye kwihangana nkazabanza ngakira. Ku bw'amahirwe, nongeye kugarura ubwenge ndibuka n'ubwo niyumvagamo ko nangiritse mu mitekerereze. Ubwo igihe cyarageze mbasha kwirekura mbwira mama wacu byose. Gusa niyumvishaga ingorane nshobora guhura nazo nyuma yo guhishura ko inda nayitewe na papa. Ubwo igihe cyarageze, mbyara umwana w'umuhungu"

Nk'uko uyu mukobwa wahuye n'akaga gakomeye yakomeje abisobanura, ikibazo cyaje kugezwa kuri Polisi ndetse hanitabazwa ibizamini ngo harebwe koko niba inda yarayitewe na se. Aragira ati: "Mama wacu yafashe icyemezo cyo kugeza ikibazo kuri Polisi, nyuma y'uko nari namubwiye byose. Banjyanye mu bitaro bya CHUK ngo bamfate ibizamini. Papa nawe yajyanywe muri ibyo bitaro, bamufata amaraso ngo bazabashe gupima ibizami (DNA cyangwa ADN). Ubwo ariko mbere y'uko ibisubizo bitangwa, papa yahise acika kuko yari azi neza ko ari we wanteye inda. Ibizami byaraje, biza byemeza ko ari we se w'umwana. Polisi yahise itangira kumuhiga, ariko kugeza n'ubu ntarabasha kuboneka."

Polisi y'u Rwanda nayo yemeza aya makuru ikanavuga ko ikibazo cy'uyu mukobwa yacyakiriye. Uwahoze ari umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza aheruka gutangaza ko iki kibazo bakigejejweho umwaka ushize, bahita batangira iperereza, nyuma ibizamini bya DNA bikerekana ko uwo mugabo ari we wateye inda umukobwa we ariko ngo yacitse mbere y'uko ibisubizo by'ibyo bizamini bisohoka.

Uyu mukobwa wamaze kwibaruka umwana w'umuhungu ubu akaba afite umwaka n'igice, avuga ko yamaze igihe ari mu kaga gakomeye k'ingaruka z'amahano yakorewe na se. Aragira ati: "Kubera ibyo byambayeho byose, namaze igihe mfite ubwoba. Natinyaga ko abantu bashatse kunyica noneho bazanyica bagasohoza umugambi wabo. Sinashoboraga gusubira iwacu kuko umutungo w'umuryango wafashwe n'abavandimwe ba papa. Ikindi, abavandimwe ba papa ntibishimiye ko nashyize ahagaragara icyo kibazo."

Uyu mukobwa yakomeje gufashwa na nyina wabo, kugeza ubwo yabonye abamufasha bakamujyana mu kigo kizwi nka Centre Marembo. Nyuma yo kuhagera, avuga ko yumva yabashije gutuza. Aragira ati: "Ubu ndumva ntuje kandi ntekanye muri iki kigo. Nabonye mama mushya witwa Nicolette Umubyeyi, uyu akaba ari umuhuzabikorwa wa Centre Marembo. Agerageza kumfasha gushaka ibimpuza sinibuke ibyambayeho bishaririye. Umwana wanjye ubu afite umwaka n'amezi atandatu. Uyu mwaka nasubiye mu ishuri, ubu ndi mu mwaka wa Kabiri w'amashuri yisumbuye. Mfite intego yo kurangiza icyiciro rusange nkajya mu kigo cy'imyuga. Gusa ndacyafite ibikomere ku mutima, nta n'ubwo numva neza kandi n'ijisho ryanjye rimwe rifite ikibazo. Nifuza kuba nagira uburenganzira ku mutungo w'ababyeyi banjye ariko sinzi... Ndasaba kandi Polisi gukomeza gushakisha papa agashyikirizwa ubutabera. Ndanakangurira abandi bakobwa bakiri bato kujya bashyira ahagaragara ibibazo by'ihohoterwa, ntekereza ko hari ibindi byinshi bimeze nk'icyanjye bipfukiranwa ntibitangazwe."

Umubyeyi Nicolette uyobora iki kigo cya Marembo, avuga ko yishimira gufasha uyu mukobwa n'umwana we. Ati: "Abana bakeneye guhabwa uburenganzira bwabo. Birenze ibyo umuntu yakwiyumvisha, kuba umugabo mukuru yatera inda umukobwa yibyariye. Birarenze... Yazanywe hano mu kwezi k'Ukwakira umwaka ushize, tugerageza kumwitaho n'umwana we, gusa nanone ntibyumvikana ukuntu se yacitse, maze igihe nkorana na Polisi mu gufasha uyu wahohotewe. Uyu mukobwa we yakomeje amashuri ye n'ubwo bigikomeye kuba yabasha gutsinda kubera ibikomere akibana nabyo".

Ikigo cya Marembo, ni ikigo cy'umuryango utegamiye kuri Leta gifasha abana bajugunywe, abahuye n'ihohoterwa, impfubyi n'abandi babayeho mu buzima bubi cyane, hagamijwe kubaha ubuzima bubafasha kuzagira ejo hazaza heza. Kugeza ubu cyita ku bana 58 bafite ibibazo bitandukanye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nyuma yo gutoroka kwa Mukunzi Fidele, izakomeza gukora ibishoboka byose ifatanyije n’abaturage mu gutanga amakuru y’aho uyu mugabo yaba aherereye, yaramuka atawe muri yombi akagezwa imbere y’ubutabera, aho aramutse ahamijwe ibyaha yahita akatirwa igifungo cya burundu y’umwihariko.

CSP Twahirwa Céléstin; umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ku rwego rw'igihugu, avuga ko hazakoreshwa imbaraga zose agashakishwa, ariko ibijyanye no kuba yaba ari mu Rwanda byo avuga ko ntawabihamya kuko yaba yarafashwe, byumvikana ko ashobora kuba yarahungiye hanze y'igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Imana imukomeze
  • xx8 years ago
    ndagaswi
  • Vestine8 years ago
    Mbega umubyeyi gito, Birandenze, n'amahano mabi, Uwiteka akwiye kugenderera abanyarwanda, Polisi nikoreshe ubunararibonye imubone maze ahanwe by'intangarugero! Ese ubundi mbere yarafungiye iki? Nshimiye kdi Centre marembo. Mwampa amakuru kuri iyi centre1? ikorera he, conditions zo kwakira umuntu , ...
  • abdou8 years ago
    Inyamanswa kubona ukora ibintu nkibyo munfashe dusabe reta kuko bimaze kugaragarako abantu basohotse muri gereza baza bafite imitima yakinyamanswa uburyo ki rero nshakako babijyenza ndifuzako abantu bafungurwa babashyiriraho ikigo gisa nkicyamutobo bakabatoza umuco nyarwanda nimibanire mumiryango kuko bafungurwa bakora ayo mahano kubana babo kubabyeyi babo kubagore babo nkumvako byabafasha ndetse namategeko akarishye kubazabirengaho kuko nukubabaza umuryango nyarwanda ndetse nafamille muri rusange
  • fesa8 years ago
    ariko Mana narumiwe niyegere Imana izamukiza ibikomere kdi police nayo yariziko afite ikibazo yagombaga kuba imubitse hagakorwa iperereza imufite gusa turayizera izamubona kdi inkoramahano ntiyabura
  • beby8 years ago
    Nagahinda pe. Ariko Imana irakuzi Imbrere niheza humura





Inyarwanda BACKGROUND