RFL
Kigali

Polisi y’u Rwanda irashimira abakoresha ibinyabiziga uko bari kwitwara muri Kigali muri iyi minsi y'inama ikomeye iri kubera mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/03/2018 8:10
0


Polisi y’u Rwanda irashimira uko abakoresha ibinyabiziga bakomeje kwitwara cyane cyane mu mujyi wa Kigali mu gihe mu Rwanda hari kubera inama yo gushyira umukono ku masezerano yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika.



Polisi y'u Rwanda itangaje ibi mu gihe u Rwanda ruri kwakira abanyacyubahiro batandukanye baje mu nama yo gushyira umukono ku masezerano yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika (African Continent Free Trade Area -AfCFTA). Polisi y’u Rwanda irashimira uko abakoresha ibinyabiziga bakomeje kwitwara cyane cyane mu mujyi wa Kigali, uko bubahiriza amabwiriza yahyizweho mu rwego rwo gufasha urujya n’uruza rw’aba banyacyubahiro baza muri iyi nama.

Polisi ivuga ko amabwiriza yo gukoresha imihanda idakoreshwa n'abashyitsi, ari uburyo bwo gufasha abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari muri iyi nama iri kubera i Kigali. Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko kugeza ubu abatwara ibinyabiziga barimo kubyitwaramo neza.

Yavuze ko kuba nta kibazo kidasanzwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali ari uko habayeho kongera ibikorwaremezo nko guhanga imihanda mishya no kwagura isanzweho, byose bigamije gufasha abashyitsi b’abanyacyubahiro baharirwa umuhanda wa Kanombe-Ku kibuga cy’indege-Kigali Convention Center (KCC)-Serena Hotel, uyu muhanda ukaba ufungwa gusa mu gihe hari abashyitsi bagiye kuwukoresha, byarangira ugafungurirwa abakoresha umuhanda bose.

Indi mihanda abatwara ibinyabiziga bakwifashisha ni iya Nyabugogo-Yamaha-Kinamba-Kacyiru-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko; Nyabugogo-Yamaha-Kinamba-Poids Lourds-Kanogo-Rwandex-Sonatubes-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe; Na Nyamirambo- Rugunga-Kanogo-Gikondo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje gusaba abaturage bose n’abatwara ibinyabiziga by’umwihariko gukomeza kwakira neza abashyitsi no kubafasha kugira ngo bisange kandi bakomeze gutekana mu Rwanda. SSP Ndushabandi yavuze ati:

Turashima uko abatwara ibinyabiziga bari kwitwara muri iyi minsi turi kwakira iyi nama, turabasaba gukomeza iyo myitwarire bakarushaho kumvira amabwiriza bahabwa n’abapolisi bari kubayobora kandi bagakomeza gukoresha imihanda ishamikiye kuri uriya wo ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu gihe uri gukoreshwa n’abashyitsi.

Yakomeje avuga ati:”Turasaba abantu kwihangana igihe habaye imirongo miremire y’ibinyabiziga, bakomeze kwihangana mu gihe bategereje amabwiriza bahabwa n’umupolisi ushinzwe kubayobora.”

Kuri ibi yongeyeho ko kwakira neza abashyitsi bisanzwe ari umuco w’abanyarwanda, bityo ko n’abashyitsi bo ku rwego rw’igihugu bakwiye kwakirwa neza bagahabwa ikaze. Yavuze ati:”kuba igihugu cyacu kizwiho kugira ituze n’umutekano, bikwiye kurushaho kugaragarira mu bihe nk’ibi tuba twakiriye inama nk’izi zo ku rwego rwo hejuru.”

Polisi izajya ikomeza kugeza ku banyarwanda uko umutekano wo mu muhanda uzajya uba umeze ikoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ikaba inashimira abatwara ibinyabiziga bayigezaho ahabaye imirongo miremire y’ibinyabiziga ikabikemura hakiri kare.

Yagize ati:”Abatwara ibinyabiziga n’abagenzi muri rusange iyo batugejejeho aho babonye ikibazo duhita twihutira kuhageza abapolisi bacu bakagikemura byihuse, nibakomeze badufashe rero kubungabunga umutekano wo mu muhanda.” SSP Ndushabandi yavuze ko iyo mikoranire ituma Polisi ikora akazi kayo ka buri munsi neza, kandi bikabaha n’isomo ryo kunoza imikorere yabo.

Src: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND