RFL
Kigali

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yashimiye Paul Kagame ko yatsinze amatora ya Perezida

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2017 15:50
0


Nyuma y’amatora ya Perezida w’u Rwanda abanyarwanda bakoze tariki 3-4 Kanama 2017, bikarangira Paul Kagame ari we uyatsinze nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabitangaje ishingiye kuri 80% y’amajwi y’agateganyo yabaruwe, Perezida wa Kenya yashimiye Paul Kagame.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 ni bwo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yoherereje Paul Kagame ubutumwa bw’ishimwe, amushimira ko yatsindiye kongera kuyobora u Rwanda. Perezida Uhuru Kenyatta yamusabiye umugisha ku Mana ndetse asabira umugisha abanyarwanda bose muri rusange. 

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Uhuru Kenyatta yagize ati:“Congratulations my brother Paul Kagame on your re-election as President of Rwanda. God bless you, God bless the people of Rwanda.“ Mu Kinyarwanda ugenekereje,Uhuru Kenyatta yagize ati: ”Ndagushimiye muvandimwe wanjye Paul Kagame kuba watorewe kongera kuba Perezida w’u Rwanda. Imana iguhe umugisha, Imana ihe umugisha abanyarwanda."

Nyuma y’ubu butumwa bwa Perezida Uhuru Kenyatta, Paul Kagame na we yaje kumusubiza akoresheje urubuga rwa Twitter. Paul Kagame yagize ati “Urakoze cyane muvandimwe wanjye Uhuru Kenyatta. Nkwifurije ibyiza gusa.”

Uhuru Kenyatta

Image result for Perezida Kenyatta amakuru Kagame

Perezida Uhuru Kenyatta hamwe na Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND