Nyuma y’uko umunyarwanda Ndayisenga Valens yegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rizenguruka igihugu cy’u Rwanda(Tour du Rwanda) yabishimiwe na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Paul Kagame, perezida wa repulika y’u Rwanda yashimiye umukinnyi w’umunyarwanda Ndayisenga Valens wakiniraga ikipe ya Kalisimbi wegukanye iri rushanwa rya Tour du Rwanda 2014 aho yanabaye umukinnyi w’umunyarwanda wegukanye iri rushanwa kuva ryabaho.
Valens Ndayisenga niwe wegukanye Tour du Rwanda 2014
Valens Ndayisenga yashimishije abanyarwanda benshi
Si Ndayisenga gusa washimiwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko yanashimiye n’abandi bose babashije kwitabira iri rushanwa muri rusange.
Yagize ati : « Ndatshimira Ndayisenga Valens wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda ndetse n’abaryitabiriye bose muri rusange. »
Uku niko Nyakubahwa perezida wa Repubulika yanditse kuri twitter ye
Twabibutsa ko kuri iki cyumweru tariki 23/11/2014 aribwo hasojwe irushanwa mpuzamahanaga rya Tour du Rwanda ku nshuro yaryo ya gatandatu aho kuri iyi nshuro ryegukanwe n’umunyarwanda Ndayisenga Valens aho yahise yinjira mu mateka y’umunyarwanda wa mbere wegukanye iri rushanwa riza ku mwanya wa kabiri mu yakomeye muri Afurika.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO