RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yizihije isabukuru y'imyaka 57 amaze avutse-Amwe mu mateka ye

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/10/2014 8:11
33


Kuri uyu wa kane tariki 23 ukwakira 2014 ni umunsi ukomeye kuri nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yizihiza isabukuru y’imyaka 57 amaze abonye izuba.



Kuri iyi sabukuru ye,inyarwanda.com yahisemo kugeza ku basomyi bayo incamake y’amateka yaranze ubuzima bwe.

Perezida Paul Kagame yavutse ku itariki ya 23 ukwakira 1957 ku musozi wa Nyarutovu mu cyari Komini Tambwe mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama ubu ni mu karere ka Ruhango.

Paul Kagame yavuye mu gihugu n’umuryango we muri 1961 afite imyaka ine, kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’itoteza ryakorerwaga abatutsi kuva muri revolisiyo yo mu mwaka w’1959.

gf

Perezida Paul Kagame arizihiza isabukuru y'imyaka 57 amaze abonye izuba

Umuryango we wahungiye ahitwa Gahunge, mu karere ka Toro mu gihugu cya Uganda. Paul Kagame amashuri ye yisumbuye yayigiye ku ishuri ryisumbuye rya Ntare School i Mbarara, ayakomereza kuri Old School i Kampala kuva mu 1972 kugeza mu 1976.

fd

Perezida Paul Kagame ashimirwa n'abanyarwanda byinshi amaze kubagezaho

Ku myaka 22, ni ukuvuga muri 1979, yagiye muri Tanzaniya ahari ikigo cyitorezagamo ingabo zigamije kurwanya akarengane muri aka karere, aho yahuriye n’uwaje kuvamo perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, aho bafatanyije mu ntambara yo guhirika ingoma y’igitugu ya Idi Amin Dada, hifashishijwe umutwe wa NRA (National Resistance Army) wari ushyigikiwe na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu mwaka w’ 1986, nibwo Yoweri Kaguta Museveni yabaye perezida wa Uganda maze abenshi mu banyarwanda bagenzi be bafatanyije kurwana iyo ntambara bagirwa abasirikare bakomeye mu gisirikare cya Uganda Paul Kagame ahabwa ipeti rya Major ndetse ahabwa umwanya w’umuyobozi wungirije mu rwego rw’iperereza mu ngabo za Uganda.

Mu mwaka wa 1989, I Kampala Paul Kagame yashakanye na Jeannette ariko we umuryango we wabaga mu gihugu cy’u Burundi aho yaje kwerekeza mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika kwiga ibijyanye n’igisirikare.

Nyuma y’urupfu rwa Gen.Fred Rwigema,Paul Kagame yahise ava muri Amerika aza kuyobora ingabo zari iza RPA ku rugamba rwo kubohoza igihugu rwari rurimbanyije icyo gihe.Paul Kagame yayoboye izi ngabo kugeza n’igihe zahagarikaga Jenoside yakorewe abatutsi mu mwak w’1994.

gf

Perezida Paul Kagame ubwo aheruka muri Rwanda Day i Atlanta muri leta zunze ubumwe za Amerika

Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza muri Mata 2000 nyuma y’urugamba rwo kubohoza i Gihugu Paul Kagame yabaye Visi Perezida w’u Rwanda ndetse na Minisitiri w’Ingabo.

Ku itariki ya 17 Mata 2000, Paul Kagame yabaye perezida w’u Rwanda nyuma yo kwegura kwa Pasteur Bizimungu. Ku itariki ya 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatorewe kuyobora igihugu kuri manda ye ya mbere. Ku itariki ya 9 Kanama 2010 Paul Kagame yongeye gutererwa kuyobora manda ye ya kabiri.

Kugeza ubu abanyarwanda bishimira intambwe perezida Paul Kagame amaze kugeza ku gihugu cyabo ndetse n'uburyo akiyoboyemo.

Inyarwanda.com yifurije isabukuru nziza nyakubahwa perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • giraso fox9 years ago
    woww happy birthday day to our President. Imana ikube hafi hamwe numuryango wawe
  • Fabrice9 years ago
    byiza cyane! Isabukuru nziza kumuyobozi wigihugu cyacu nge nkurinyuma komerezaho! HPBD!
  • lllk9 years ago
    hppy bd our president we love u so much
  • Sean jules9 years ago
    Happy birthday your excellence live strong turagukunda cyanee....
  • mugwaneza dieudonne9 years ago
    hp birth day HE paul kagame
  • iryayo gaspard9 years ago
    happy birthday mubyeyi wacu hamya ibigwi tukuri inyuma.
  • marion9 years ago
    happy birth day HE tugomba kuzakwigiraho nabo tuzabyara
  • Serge ABAYISENGA9 years ago
    Hap barth day HE Paul KAGAME
  • Lambert9 years ago
    Isabukuru Nziza Kumusaza Wacu!
  • Lambert9 years ago
    Isabukuru Nziza Kumusaza Wacu!
  • nzibonera gaspard9 years ago
    happy birthday mubyeyi wacu hamya ibigwi tukuri inyuma.
  • nyakuri lydie9 years ago
    tukwifurije isabukuru nziza wowe nu muryango wawe imana ibafashe
  • ad 9 years ago
    imana ikomeze ikuturindire kandi ukwanga wese nukwifuriza ikibi imana imudutsindire abe ariwe bisubiraho HApy Btdy Mzehe wacu
  • Ruganintwari aggee9 years ago
    we love you more happy birthday President
  • tonny9 years ago
    isabukuru nziza kuri president wacu turamwemera cyane !!!!
  • anitha kabagema9 years ago
    happy birthday our parent i lov u much
  • anitha kabagema9 years ago
    happy birthday our parent i lov u much
  • n pascal9 years ago
    nibyiza cyane komeza utere imbere imana izagukomereze ubuzima. isabukuru nziza
  • n pascal9 years ago
    nibyiza cyane komeza utere imbere imana izagukomereze ubuzima. isabukuru nziza
  • blandine9 years ago
    Happy birthday to our president H.E Paul Kagame!!!! Imana imuhe imigisha myinshi. turamukunda!





Inyarwanda BACKGROUND