RFL
Kigali

MU MAFOTO: Perezida Paul Kagame ari muri Sudan mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2017 9:06
0


Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari kubarizwa mu mujyi wa Khartoum muri Sudan mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Omar Hassan Ahmed El Bashir, perezida wa Sudan.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2017 ni bwo Perezida Kagame yageze muri Sudan yakirwa na mugenzi we Omar Hassan Ahmed El Bashir perezida wa Sudan uherutse mu Rwanda muri Kanama 2017, ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi.

Mbere yuko ava muri Sudan, Perezida Kagame azasura inzu ndangamurage y’igihugu cya Sudan (National Archaeological Museum), anasure kaminuza ya ‘International University of Africa’ aho azagirana ikiganiro n’abanyeshuri bayigamo. Muri iyi minsi ibiri Perezida Kagame azamara muri Sudan, azaganira na mugenzi we perezida wa Sudan ku mikoranire y’ibihugu mbombii.

Twabibutsa ko Sudan iherutse kohereza Ambasaderi mushya uyihagararira muri Rwanda, uwo akaba ari Abdalla Hassan Eisa Bushara. Uru ruzinduko ruzasozwa n’ikiganiro Perezida Kagame na Perezida Omar Hassan Ahmed El Bashir bazagirana n’abanyamakuru.

Perezida Kagame ubwo yari ageze muri Sudan

Perezida Kagame yishimiye cyane aba bana bato bamwakirije indabo

AMAFOTO:Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND