RFL
Kigali

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’Afurika yiga ku bufatanye n’amahoro

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/01/2017 7:13
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Bamako muri Mali kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2017 aho agomba guhura n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika n’ab’u Bufaransa mu nama ya 27 ihuza u Bufaransa n’Afurika, yiga ku bufatanye n’amahoro.



Iyi nama izayoborwa na Perezida wa Republika ya Mali Ibrahim Boubacar Keïta afatanyije na Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, François Hollande.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga Uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Perezida Kagame yitabiriye indi nama nk’iyi mu mwaka wa 2010 ku butumire bwa Nicolas Sarkozy wayoboraga u Bufaransa icyo gihe.

Inama ihuza Ubufaransa n’Afurika, ni urubuga abakuru b’ibihugu  bunguraniramo ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo; politiki, ubukungu n’umutekano.

Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikabera mu Bufaransa cyangwa muri umwe mu mijyi y’ibihugu by’Afurika bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi ry’igifaransa uzwi nka Francofonie.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND