RFL
Kigali

Perezida Kagame yitabiriye inama y'Ubufatanye bwa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’I Bulayi ibera muri Cote d’Ivoire-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:29/11/2017 9:55
0


Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika, kuva kuri uyu wa Gatatu Tariki 29 Ugushyingo, 2017 bari I Abidjan muri Cote d’Ivoire ahabera inama ya Afurika Yunze Ubumwe n’Ubumwe bw’Ubulayi yitabirwa na Perezida w’Ubufaransa na Chanceliere w’Ubudage



Perezida Kagame yageze I Abidjan ahabera iyi nama ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri aherekejwe n’abandi badipolomate. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ‘Village Urugwiro’, byatangaje ko Perezida Kagame akigera ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Félix-Houphouët-Boigny yakiriwe na mugenzi we wa Cote d’Ivoire Alassane Ouattara.

Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Chanceliere w’Ubudage Angela Merkel, abahagarariye ibihugu na Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Ubulayi ndetse n’imiryango mpuzamahanga itagamiye kuri Leta. Iyi nama yahawe insangamatsiko igaruka ku ruhare w’urubyiruko rwa Afurika mu gutegura ahazaza Heza aribyo ‘Investing in Youth for a Sustainable Future" mu Cyongereza. 

Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we wa Code d'Ivoire Alassane Ouattara

Perezida Kagame akigera ku kibuga cy'indege cyitiriwe Félix-Houphouët-Boigny

Photo: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND