RFL
Kigali

SMART AFRICA:Perezida Kagame yavuze ko imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga zagaragarira no ku byiza rigeza ku baturage

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/02/2017 9:25
0


Perezida Paul Kagame yavuze ko ishoramari rigenda ryiyoyongera mu ikoranabuhanga zikwiye no kugaragarira mu byiza rigenda rigeza ku baturage. Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yari ayoboye inama ku ikoranabuhanga, Smart Africa, ibera i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia.



Muro iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu byo mu Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa by’ikoranabuhanga bigenda byiyongera ku mugabane wa Afurika bikwiye no kongera ibyiza bigera ku batuye uyu mugabane. Yagize ati: “Imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga zigaragarire no ku byiza rigeza ku abaturage”.

Mu gihe isi yose ishyize imbere kwihutisha ikoranabuhanga mu bikorwa byose, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kwihuta kurusha abandi, kugira ngo igere aho ibindi bihugu bigeze, abayituye bose ikoranabuhanga rikabageraho. Perezida Kagame yagize ati:

“Mu kurushaho kunoza aho dutuye, aho dukorera, amashuri n’imijyi yacu, tugomba kongera imbaraga mu ikoranabuhanga, mu buryo butandukanye (Artificial Intelligence, Robotics, Drones, Big Data, Block chain, na 3D printing)."

Iyi nama yabaye ejo yanahuriranye n’isabukuru y’umwaka umwe Ubunyamabanga bwa Smart Africa bufite icyicaro i Kigali. Ibihugu biri mu muryango Smart Africa byariyongereye biva kuri birindwi watangiriyeho mu mwaka wa 2013, ubu bikaba ari 17, bifite abaturage barenga miliyoni 360.

Biteganijwe kandi mbere y’uko ukwezi kwa Werurwe kurangira haziyongeraho ibindi bihugu birindwi.
Perezida Kagame yashimiye ibihugu byose biri muri uyu muryango n’abafatanyabikorwa bafashije mu gushyiraho no mu bikorwa by’Ubunyamabanga bw’uyu muryango.

Iyi nama yari yanitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga ku isi Houlin Zhao. Yanitabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu by’ibinyamuryango ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikora ibikorwa by’ikoranabuhanga. Bimwe mu bigo byitabiriye iyi nama birimo Ericsson, Liquid Telecom, Inmarsat na Huawei.

Guhera mu mpera za Mutarama mu mwaka wa 2016, ibihugu bishya byabaye abanyamuryango wa Smart Africa ni bitandatu bityo byose ibihugu biwugize bigeze kuri 17.

Perezida KagamePerezida Kagame

Perezida Kagame ubwo yari ayoboye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga (Smart Africa)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND