RFL
Kigali

Perezida Kagame yavuze ko hari zimwe mu ncuti z'abanyamahanga zagerageje kumusaba ko yareka kwiyamamariza manda ya 3....

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:28/10/2017 8:13
0


Ubwo yitabiraga igitaramo cy'abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukwakira, Perezida Paul KAGAME, yavuze ko hari abaje kumureba ngo bamugire inama abandi bakamutumaho bamusaba ko atakwiyamamariza manda ya gatatu kandi yari yarabisabwe n'abaturage bifuzaga ko akomeza kubayobora.



Ubwo yitabiraga umugoroba w’igitaramo n’umusangiro (dinner) w’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri wabaga ku nshuro yawo ya cumi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagarutse ku matora aherutse kuba mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama avuga ko mu gihe abanyarwanda bari barajwe ishinga no kwihitiramo uzabayobora, hari abanyamahanga nabo batakuraga ijisho ku Rwanda bashaka ko bagira uruhare mu guhitiramo abanyarwanda uzabayobora. Perezida Kagame yavuze ko hari abanyamahanga bibaza ukuntu abanyarwanda bongeye kumuhitamo ngo azababere Perezida….Ntibyarangiriye aha kuko ngo hari bamwe muri aba banyamahanga barimo n’inshuti ze baje kumugira inama abandi bakamutumaho bagamije kumwumvisha ko atakomeza kuyobora u Rwanda. Yagize ati’

Inama bampaga zari ukuvuga ngo ariko se ni gute wenda utakora nk’ibyo Putin umwe wo mu Burusiya yakoze. Ni ukuvuga ngo ushobora kugenda ukareba undi akayobora, hanyuma ukaba ukora ariko utagaragara, ugakora icyo ushaka hanyuma mu gihe runaka ukongera ukagaruka.'

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku bitabiriye 'Dinner' ya Unity Club Intwararumuri

Indi nama bamuhaye ngo ni ukureba umwe mu bayobozi mu gihugu akamugira umukuru w’igihugu wo kumusimbura hanyuma we akazajya amugenzura akanamuha amabwiriza. Icya gatatu ngo barakibuze kugeza ubwo ababajije uburyo aribo bari ku isonga mu kwigisha demokarasi barangiza bakananirwa kuyishyira mu bikorwa ubwabo.

Kuri Perezida Kagame, ngo asanga ibi byose ababikora (abanyamahanga barimo abanyabulayi) badatekereza inyungu z’abaturage ahubwo baba bishakira uko bakungukira mu gukoresha abayobozi ba Afurika.

Akomoza ku banenga u Rwanda bavuga ko rutubahiriza uburenganziramuntu n’abavuga ko ari umunyagitugu, umukuru w’igihugu yavuze ko atumva uburenganzira bwa muntu baba bavuga mu gihe ubwo genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yabaga ibihugu by’amahanga byaracyuye ingabo iyi Genocide ikaza guhagarikwa n’abanyarwanda ubwabo.

Perezida Kagame kandi yavuze mu buryo bweruye kuri raporo za Human Rights Watch zikunda kunenga u Rwanda by'umwuhariko umuyobozi w'uyu muryango Keneth Roth.

“Ndashaka kubwira uyu mugabo wa Human Right Watch uhora ansebya, asebya u Rwanda, ndi mu mwanya mwiza wo guharanira uburenganzira bwa muntu kurusha uko ubikora, [Keneth Roth] kuri njye nemeye guhara ubuzima bwanjye, nashyize ubuzima bwanjye mu kaga kubera ubwisanzure bwanjye nagombaga guharanira, twese hamwe nk’abanyarwanda kubera ubwisanzure bwacu n’ubw’abaturage bacu.”

Perezida Kagame yavuze ibi nyuma ya raporo ya HRW iherutse gusohoka yavugaga ko inzego z'umutekano zica zirashe abakekwaho ibyaha biciriritse. Ni raporo yari yiswe 'All Thieves Must Die' bivuze ngo 'Abajura Bose, bagomba Kwicwa' tugenekereje mu Kinyarwanda. Iyi raporo, Leta y'u Rwanda yayamaganiye kure ndetse Komisiyo y'uburenganzira muntu mu Rwanda yerekanye bamwe mu bavugwaga muri raporo ko bishwe.

Umuryango ‘Unity Club Intwararumuri’, washinzwe mu mu mwaka w’1996 na Madamu Jeannette KAGAME, umufasha wa perezida wa Repubulika ukaba ugizwe n’abayobozi bakuru b’igihugu n’abahoze muri guverinoma hamwe n’abo bashakanye. Buri mwaka uyu muryango ugira ihuriro, muri uyu mwaka ryari ihuriro rya 10 ryanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 21 y’uyu muryango

Uko 'Dinner' ya Unity Club Intwararumuri yagenze mu mafoto

Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul KAGAME n'umufasha we Mme Jeannette KAGAME bagera muri KCC ahabereye Dinner

Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul KAGAME n'umufasha we Mme Jeannette KAGAME ku meza

 

Madamu Jeannette KAGAME

Bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu bari bahari

Minisitiri w'Ingabo Gen. James KABAREBE

Umunya Nigeria Dr. Obiageli Ezekwesili watanze ikiganiro

Guverineri Munyantwali Alphonse


Abarinzi b'igihango

Umuyobozi wungirije wa Unity Club Dr. Monique Nsanzabaganwa aganira na Dr. Ezekwezii wo muri Nigeria

Abagize Guverinoma basusurutse

Minisitiri w'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana akina agakino kateguwe

Minisitiri w'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana na Habineza Joseph bakina agakino kateguwe


Credits: Village Urugwiro & AfriFame Pictures

KANDA AHA UREBE ANDI MAFOTO YO MURI 'DINNER' YA UNITY CLUB INTWARARUMURI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND