RFL
Kigali

Perezida Kagame yatewe agahinda no kubura umubyeyi we

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/11/2015 18:29
103


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ari mu gahinda nyuma yo gupfusha nyina umubyara; umubyeyi avuga ko yari uw'agaciro cyane kuri we ariko akaba yatabarutse.



Ahagana ku isaha ya saa kumi n'igice z'umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015, nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ku rubuga rwa twitter ko umubyeyi we yatabarutse, ndetse aboneraho gutangaza ko yabuze umuntu w'indashyikirwa kuri we, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Ndabizi abamama ni abantu bihariye ku bantu benshi. Uwanjye nawe yari uw'agaciro gahambaye mu buryo bw'umwihariko... Amaze gutabaruka, Imana imuruhukirize mu mahoro. Paul Kagame

Asteria Rutagambwa; umubyeyi wa Perezida Paul Kagame, yari yarashakanye na Deogratias Rutagambwa watabarutse ubwo uyu muryango wari ukuri mu buhugungiro mu gihugu cya Uganda. Babyaranye abana batandatu, muri abo Perezida Kagame akaba ari umuhererezi, bivuga ko ari we mwana wa gatandatu.

Inyarwanda.com, mu izina ry'abasomyi n'abakunzi bacu twifatanyije mu kababaro na Perezida Kagame n'umuryango we muri ibi bihe, tunifuriza umubyeyi we kuruhukira mu mahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ya 8 years ago
    RIP mama mukuru w u Rwanda be strong Exellency
  • 8 years ago
    Imana imwakire mubayo.
  • 8 years ago
    imana.imwakire.mumahoro
  • NIZEYIMANA Yvan8 years ago
    Mbanje kwihanganisha umuryango wa Nyakubahwa Prezida wacu dukunda. Muri iyi si duhura n'ibibazo byinshi bitandukanye harimo no kubura abacu dukunda. Imana imwakire mubayo,kandi Aruhuke mu mahoro Twifatanyije nabo mukababaro.
  • Igiraneza Savz Poutin8 years ago
    Natwe Rusizi Mushaka twifatanyije nabo muribi bihe bikomeye knd imana imwakire mubayo
  • Claude8 years ago
    oh!nyogokuru imana imwakire tumwifurije iruhuko ridashira muzehe imana ikomeze kumwihanganisa twifatanyije nawe mukababaro.
  • ingabire happy florence 8 years ago
    Imana imwakire mubayo!
  • jyewe8 years ago
    Imana imwakire twihanganishije umuryango wose
  • 8 years ago
    Uruhukire mu mahoro!perezida wacu Imana imukomeze
  • Deo sebatoni8 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira.Nyakubahwa H.E Paul Kagame twifatanije nawe mukababaro ko kubura umubyeyi wawe.
  • Semanyenzi Didier 8 years ago
    Umubyeyi wacu, Imana imwakire mu bayo.
  • ndayisaba emmanuel8 years ago
    imana imuhe iruhuko ridashira kandi namwe mwasigaye mugire kwihangana murakoze
  • 8 years ago
    imana imuhe amahoro nimugisha imwakire mubayo
  • 8 years ago
    yoooooo Imana imwakire mubayo bambe kdi mukomere
  • ngabire charlotte8 years ago
    jye ntawe nigeze mbonaho namba kumezi atatu narimfite akansiga ariko iyo numvise umubuze nbifata nkuwange mubyeyi.kuri president umubabaro nkuyu ukora kumutima nifatanyije nawe mukababaro tunamusabira kugera kwa jambo aho hera heza cyane niyisangire uhoraho niwe buzima bwiteka yarakubyaye none agiye atarebye ibyiza ukomeje kutwihera nokutugezaho.turikumwe nawe twese.tuzagutabara nkabavandimwe muhuje ubunyarwanda urintwali.komera kd turasenga wakire kwihangana.
  • Naome Ruzindana8 years ago
    Birakomeye komuntu wese kubura umubyeyiwe.Ndihanganisha nyakubahwa kandi nkasabira numubyeyiwe kuruhuka mumahoro
  • unknown8 years ago
    nibintu bitoroshye kwakira ark Imana ibigufashemo woe wenyine ntacyo wakora, ndagukunda nabandi tubihuje turakwihanishije
  • udahemuka Fabrice8 years ago
    kubura umubyeyi birababaza kandi bigatera nabantu bose guhangayika nokubabara! ababyeyi babamama imana ibye ibafasha kandi ibarinde ikiruta byose ninama ndetse nibitekerezo, ubwitange no kugira impuhwe biranga ababyeyi ! TWIFATANYIJE NABAVANDIMWE NDETSE NINCUTI MUKABABARO IMANA IMUHE KURUHUKA MUMAHORO!!!!
  • Josephine8 years ago
    Muri ibi bihe bikomeye byo kubura umubyeyi wacu, mama mukuru, nyakubahwa tubufurije kwihangana, imana ibane namwe. Mama tumushimiye ubutwali mu rugamba rukomeye rwo kutubera umubyeyi ntangarugero kandi arushoje neza. Imana imwakire mubayo amahoro.
  • 8 years ago
    ihangane mubyey wacu , kndi imana imuhe kuruhuka by'iteka





Inyarwanda BACKGROUND