Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ari mu gahinda nyuma yo gupfusha nyina umubyara; umubyeyi avuga ko yari uw'agaciro cyane kuri we ariko akaba yatabarutse.
Ahagana ku isaha ya saa kumi n'igice z'umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015, nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ku rubuga rwa twitter ko umubyeyi we yatabarutse, ndetse aboneraho gutangaza ko yabuze umuntu w'indashyikirwa kuri we, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Ndabizi abamama ni abantu bihariye ku bantu benshi. Uwanjye nawe yari uw'agaciro gahambaye mu buryo bw'umwihariko... Amaze gutabaruka, Imana imuruhukirize mu mahoro. Paul Kagame
Asteria Rutagambwa; umubyeyi wa Perezida Paul Kagame, yari yarashakanye na Deogratias Rutagambwa watabarutse ubwo uyu muryango wari ukuri mu buhugungiro mu gihugu cya Uganda. Babyaranye abana batandatu, muri abo Perezida Kagame akaba ari umuhererezi, bivuga ko ari we mwana wa gatandatu.
Inyarwanda.com, mu izina ry'abasomyi n'abakunzi bacu twifatanyije mu kababaro na Perezida Kagame n'umuryango we muri ibi bihe, tunifuriza umubyeyi we kuruhukira mu mahoro.
TANGA IGITECYEREZO