RFL
Kigali

Perezida Kagame yatangije ikoreshwa rya Drones muri serivisi z’ubuzima-(VIDEO)

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:15/10/2016 15:03
0


Kuwa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 ni bwo mu Karere ka Muhanga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda PAUL KAGAME yatangije ku mugaragaro iki gikorwa.



Ubu buryo bushya bwo kugeza amaraso, imiti ndetse n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi ku Bigo-nderabuzima n'amavuriro ari kure buzunganira ubwari busanzwe bukoreshwa ariko bikorwe mu gihe cyihuse.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko izi ndege zitagira abapilote zifite akamaro gakomeye haba mu kongera imikorere myiza ya serivisi z’ubuvuzi. Yavuze kandi ko u Rwanda rwishimiye  gutangiza uyu mushinga w’ikoranabuhanga ndetse ko Leta izakomeza gufasha abafatanyabikorwa kurushaho kuwunoza.

Iyi ni video yerekana uko iki gikorwa cyose cyagenze.

Video: RTV/RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND