RFL
Kigali

Perezida KAGAME yasuye inzu ndangamurage ya FIFA, anagenerwa impano na Infantino

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/06/2017 9:42
0


Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Kamena 2017 yasuye icyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) i Zurich mu Busuwisi aho yanakiriwe na perezida wayo Gianni Infantino, anasura inzu ndangamurage yayo.



Nyuma yo gutambagira bimwe mu bice bigize inzu ndangamurage ya FIFA, Perezida Paul Kagame yagenewe impano na Gianni Infantino y’umupira wanditseho izina rye na numero 9. Mu butumwa bwe, Perezida Paul Kagame yavuze ko yishimiye gusura FIFA by’umwihariko ashimira umuyobozi w’iyi mpuzamashyirahamwe n’abo bayoborana, anabizeza ko azagaruka gusura bimwe mu bice atabashije gusura kuri iyi nshuro.

Perezida Paul Kagame na Infantino uyobora FIFA, wamuhaye impano y'umupira wanditseho numero 9

Nkuko bigaragara mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, Perezida Paul Kagame yagize ati “Ni amahirwe akomeye kuri njye kuba nasuye iyi nzu ndangamurage itagira uko isa. Mwakoze ku bw’impano nziza mwampaye kandi nzagaruka gusura ibyo ntabashije kubona. Perezida wa Fifa ndagushimiye ku kazi keza murimo gukora, hamwe n’abo mufatanije mukomereze aho. Amahirwe masa.”

Uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rukaba rwongeye gushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Gianni Infantino Perezida wa FIFA dore ko kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamariza uyu mwanya uyu mugabo yasuye u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 (icyo gihe rwari rwakiriye imikino ya CHAN), ndetse na nyuma yo kwegukana uyu mwanya w’umuyobozi wa FIFA, Infantino yagarutse mu Rwanda aho yari aje gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka hotel y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatewe inkunga na FIFA, aho mbere yo kuva i Kigali Infantino yabonanye na Perezida Paul Kagame tariki 27 Gashyantare 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND