RFL
Kigali

Perezida Kagame yasabye ibihugu bigize AU gukorera mu bumwe mu kubaka Afrika bifuza y’ejo hazaza

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/04/2017 12:23
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2017 Perezida Kagame yari muri Guinea. Mu ijambo rye yavuze ko yishimiye kugaruka muri Conakry. Yashimiye perezida Conde, umuyobozi wa Afrika Yunze Ubumwe wamutumiye. Yanashimiye Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU, Mahamat Moussa Faki.



Muri iyi nama ya AU yabereye muri Guinea, haganiriwe cyane bukungu n’iterambere ry’umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe,batanga ibitekerezo by’uko bateza imbere uyu muryango wa AU bagakorera mu bumwe bagamije kubaka Afrika y’ejo hazaza. Perezida Kagame yagize ati “Mureke dukorere mu bumwe, twubake Africa twifuza y’ejo hazaza”.

Perezida Paul Kagame wahawe gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye intambwe imaze guterwa n’ibihugu bitandukanye bigeze AU by’umwuhariko ashimira perezida Conde uyobora Afrika Yunze Ubumwe na Mahamat Moussa Faki umuyobozi mukuru wa Komisiyo ya AU.

Ikindi cyaganiriweho muri iyi nama ni ugutera inkunga ibikorwa bya AU ku rwego rwo gusezerera inkunga z’amahanga ahubwo ukabeshwaho n’ubushobozi bw’Abanyafurika. Basanze kandi ari ngombwa kongerera ubushobozi imiryango y’uturere igamije ubukungu kugira ngo igire uruhare rukomeye aho ari ngombwa.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’ukwigira kwa Afurika, aho buri gihugu kizajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu, ukajya muri AU, avuga ko ari kimwe mu bikwiye kwitabwaho cyane. Yagize ati:

Icya mbere dukeneye kwihutisha ni icyemezo cyo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe dukoresheje imisoro ku bicuruzwa byinjiye mu gihugu. Ikindi, icyo ari cyo cyose gishingiye kuri iki, ariyo mpamvu tudashobora kwemera ko kinanirana ntigikorwe.

AMAFOTO YARANZE IYI NAMA



Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku mugabane wa Afrika


Alpha Condé umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)


Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU, Mahamat Moussa Faki(ibumoso), Perezida Kagame na Alpha Condé uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND