RFL
Kigali

Perezida Kagame yahawe igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by'ikirenga 'the Golden Plate Award'

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:19/10/2017 10:16
0


Iki gihembo, perezida Paul Kagame yagihawe na 'American Academy of Achievement' kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukwakira, 2017 i Londres mu Bwongereza.



Ibiro by'umukuru w'igihugu byatangaje ko perezida Kagame yahawe iki gihembo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukwakira, 2017 ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga ihuza abageze ku bikorwa by'indashyikirwa 'International Achievement Summit'. Umukuru w'igihugu wanatanze ikiganiro muri iyi nama, yavuze ko ibigerwaho byose bituruka ku gukorera hamwe.

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME atanga ikiganiro (Photo:Village Urugwiro)

Yagize ati 'Iterambere nyaryo, si iry'umuntu umwe. Muri twese, ntawagira icyo ageraho akoze wenyine.' Perezida Kagame muri iki kiganiro, yanagarutse ku ntera u Rwanda rugezeho rwiyubaka avuga ko ubu ari igihugu gishyize hamwe kandi cyiyunze, ibintu bitera ishema buri  wese. Yongeyeho ko afata abanyarwanda nk'icyitegererezo bo bababaye bikomeye ariko ntibemere gutsindwa. Ku birebana n'imiyoborere, yavuze ko icyakozwe kwari ugushyiraho uburyo  butuma buri wese yumva ko areshya na mugenzi we.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND