Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro y’abayobozi bashya aboneraho gutanga ubutumwa ku bayobozi bose muri iki gihe abanyarwanda bitegura amatora y'umukuru w'igihugu azaba mu ntangiriro za Kanama 2017.
Ni ubutumwa Perezida Paul Kagame yatanze ku bantu bitabiriye irahira ry’abayobozi bashya ari bo Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Yankurije Odette na Hon Depite Niyitegeka Winfred wasimbuye nyakwigendera Depite Mukayisenga Francoise witabye Imana tariki 11 Kamena 2017.
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ari umwanya mwiza ku bayobozi bose muri rusange aho bakwiye kurushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kumenya ibibazo n’ibyifuzo byabo. Perezida Kagame yasabye abayobozi bose kuzuzuza inshingano zabo. Yagize ati:
Ni inshingano tuzaba twuzuza yo kwegera abaturage muri iki gikorwa cy’amatora kugira ngo bigende neza uko tubyifuza. Icya kabiri cy’ingenzi ni uko muri uko kwegera muri ayo mezi, bizaduha amahirwe yo kugera kuri buri munyarwanda. Muri iki gihe ni bwo abantu baba babonye akanya ko kujya kota akazuba kuko bahora mu mwijima no mu mbeho n’ibindi ariko kuri twe ntitwari twanze ikiruhuko ariko ngira ngo muri uyu mwaka tuzaba tujya mu matora na byo dushobora kubyifatamo neza kandi tukabona ikiruhuko. Abantu bazabikore neza batavunitse, twuzuze inshingano.
Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati:
Ndabibonamo ibintu bibiri, kuzuza inshingano yo kwegera abaturage mu gikorwa cy’amatora kugira ngo kigende neza uko tubyifuza, uko kubegera kugira ngo tugere kuri icyo gikorwa twegereje bizaduha kwegera Abanyarwanda ari abaturutse aho baba n’abaza aho baba bahuriye. Twagikoresha twiga ku bibazo by’abaturage, na twe tukabikemura imbona nkubone twabirebye n’amaso yacu, bizadufasha kubaka ubukungu, imibereho myiza n’umutekano w’Abanyarwanda uko tubyifuza, duteze imbere u Rwanda n’Abanyarwanda uko babyifuza ku muvuduko udasanzwe.
Incamake y’amateka y’abayobozi bashya barahiye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2017
Hon Depite Niyitegeka Winfred w’imyaka 45 warahiye nk’Umudepite mushya mu Nteko Nshingamategeko agasimbura nyakwigendera Depite Mukayisenga Francoise, yakoze imirimo itandukanye ndetse yari yarigeze kuba Umudepite.Yabaye Umuyobozi w’Ishuri ribanza mu cyahoze ari Komine Maraba, mu Ntara y’Amajyepfo. Yabaye Umuhuzabukorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere, nyuma aza kuba Umudepite mu barangije manda yashize ubu agarutse mu Nteko.
Yankurije Odette w’imyaka 43 y’amavuko, yarahiye nk’Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, nta mirimo ikomeye mu myanya ya politiki yanyuzemo. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Amategeko, ahakura impamyabumenyi ihanitse (A0). Nyuma yize muri Kaminuza yitwa University of Quebec muri Canada, ahavana Masters mu bijyanye n’amategeko mu mwaka wa 2008.
Yanize mu Bwongereza muri Kaminuza yitwa, Queen’s Mary University mu mujyi wa London, naho ahabona Masters mu mategeko. Muri 2017, yabonye Advanced Diploma mu gushyira amategeko mu ngiro yakuye mu Ishuri ryigisha rikanateza imbere Amategeko, ILPD.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU IRAHIRA RY'ABA BAYOBOZI BASHYA
Aha ni ho uyu muhango wabereye
Senateri Tito Rutaremara (hagati) nawe yari muri uyu muhango
Depite Bamporiki Edouard
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo na we yari ahari
Gen. James Kabarebe (ibumoso) Minisitiri w'Ingabo
Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro baturutse mu nzego nkuru za Leta
Ubwo Perezida Kagame yari ageze muri ibi birori
Hon Depite Niyitegeka Winfred arahirira inshingano nshya yahawe
Hon Depite Niyitegeka Winfred yashyize umukono ku ndahiro yari amaze kugeza kuri Perezida Kagame
Abayobozi bakuru bitegereza uko Hon Depite Niyitegeka Winfred ashyira umukono ku ndahiro ye
Yankurije Odette arahirira inshingano yahawe z'Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane
Yankurije Odette ashyira umukono ku ndahiro yari amaze kugeza kuri Perezida Paul Kagame
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango
Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy'amatora
Nyuma yo kurahira bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame hamwe na Hon Depite Niyitegeka Winfred
Perezida Kagame hamwe n'abo mu muryango wa Hon Depite Niyitegeka Winfred
Perezida Kagame hamwe na Yankurije Odette
Perezida Kagame hamwe na Yankurije Odette
AMAFOTO: Ashimwe Shane-Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO