RFL
Kigali

Perezida Kagame yahuriye na Kenyatta mu nama y’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi (G7)

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:9/06/2018 2:43
1


Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko mu rugendo Perezida Kagame arimo muri Canada yaganiriye na Perezida wa Kenya aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi.



N'ubwo ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiriye bitatangajwe, binyujijwe ku rukuta rwa Twitter, ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame ndetse na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta bahuriye i Quebec mu gihugu cya Canada ahari kubera iyi nama y’ibihugu 7 bikize ku isi batumiwemo bombi.

Icyakora ubusanzwe u Rwanda na Kenya bihuriye ku mishinga itandukanye y’iterambere yaba iyo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba cyangwa iy’uw’umuhora wa ruguru ibihugu byombi bihuriyemo.

 Urugwiro

Inama y’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi izwi nka G7 ibaye ku nshuro ya 44. Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu biteye imbere kurusha ibindi biga ku cyarushaho gutuma isi itera imbere. Ibi bihugu 7 bikize kurusha ibindi byibumbiye mu muryango wa G7 ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani n’u Bwongereza.

G7 summit logo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUCYESHIMANA5 years ago
    URWANDA.RURIKUMWANYA.WAKANGAHE





Inyarwanda BACKGROUND