Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48. Iri huriro ryitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bitandukanye by’ubukungu.
Muri iri huriro, Perezida wa Repubulika azatanga ikiganiro mu isangira ryateguwe n’agashami ka Wanshington Post gashinzwe ububanyi n’amahanga, anageze ijambo risoza ku bazitabira inama yiga ku kubaka amahoro ku mugabane wa Afurika. Iri huriro rimara iminsi ine rizibanda ku buryo bwo kubaka ahazaza hasangiwe na bose mu Isi imaze gucikamo ibice.
Ihuriro ry’uyu mwaka riyobowe n’abagore gusa barimo: Sharan Burrow, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamashyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, ITUC; Fabiola Gianotti, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora Ubushakashatsi ku Bitwaro bya Kirimbuzi cy’i Burayi; Isabelle Kocher, Umuyobozi wa ENGIE; Christine Lagarde, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF); Ginni Rometty, Umuyobozi wa IBM; Chetna Sinha, Washinze akaba anayobora Deshi Foundation; na Erna Solberg, Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Noruveje.
Ni ihuriro ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya 48
Uyu mwaka, iri huriro ryiga ku bukungu bw’Isi riratangizwa n’ijambo rya Perezida Alain Berset w’u Busuwisi, rikurikirwa n’ijambo ryikaze rya Professor Klaus Schwab. Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi akaba ariwe uri butange ijambo nyamukuru ritangiza iri huriro ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya 48.
Gahunda y’ihuriro ry’uyu mwaka yubakiye ku ngingo enye z’ingengi zirimo: guteza imbere ubukungu burambye, kurebera hamwe Isi irimo imbaraga n’imyumvire bitandukanye, guhashya amacakubiri mu muryango w’abatuye Isi, no guha icyerekezo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikigaragaramo intege nke.
REBA AMAFOTO YA PEREZIDA KAGAME ARI MU BUSUWISI
AMAFOTO+VIDEO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO