RFL
Kigali

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Hotel ya mbere ikomeye muri Nyagatare ahamagarira abantu kuyisohokeramo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2018 9:38
1


Kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018 Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro hotel ya mbere ikomeye mu karere ka Nyagatare. Hotel Perezida Kagame yafunguye yitwa CityBlue EPIC Hotel & Suites ikaba ifite inyenyeri inye.



Perezida Paul Kagame yafunguye iyi hotel (CityBlue EPIC Hotel & Suites) mu rwego rwo gushyigikira abashoramari batuye mu Ntara y’Iburasirazuba bashyize hamwe imigabane yabo bakayubaka. Iyi hotel yatangiye kubakwa mu mwaka w'2012, gusa igitekerezo cyo kuyubaka cyavutse muri 2011 ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Nyagatare, bamwe mu bari baje kumwakira bakabura aho barara, bikaba ngombwa ko babamba amahema aho iyi hotel yubatse akaba ariho barara.

JPEG - 71 kb

Ni hotel yubatswe mu gihe cy'imyaka 6

CityBlue EPIC Hotel & Suites yubatswe n'amafaranga y'u Rwanda arenga Miliyari 17, ikaba ifite ibyumba 77 n'ikindi cyumba cyagenewe abantu bakomeye (Presidential Suite). Ntazinda Augustin umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya EPIC Hotel, avuga ko amafaranga batanze atabaye impfabusa. Perezida Kagame yahamije ko iyi hotel EPIC Hotel ntacyo irushwa n'izindi zose zo ku isi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi hotel EPIC Hotel izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo ikazamura n'ubukungu bw'igihugu. Yaboneyeho gusaba abaturage b'akarere ka Nyagatare n'abandi kujya basohokera muri iyi hotel na cyane ko izindi zose zo ku isi ntacyo ziyirusha. Perezida Kagame yagize ati:

Iyi hoteli ni urugero rw’iterambere twifuza. Izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugengo ikazamure ubukungu bwacu. Abaturage b’Akarere ka Nyagatare ndetse n’abandi turabakangurira kujya baza bagakoresha ibyiza nk’ibi ngibi.

REBA AMAFOTO UBWO PEREZIDA KAGAME YAFUNGURAGA IYI HOTEL

Ni yo Hotel ikomeye igeze muri Nyagatare

Perezida Kagame hamwe n'abandi bayobozi ubwo bafunguraga iyi Hotel

Perezida Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame

Perezida Kagame yahamagariye abatuye i Burasirazuba gutinyuka gusohokera muri iyi Hotel

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutebwa Dicks6 years ago
    In byiza kuba tubonye ahantu heza nkaha muri Nyagatare kugira ngo tujye tuhiyakirira.Reka twizere ko hagiye kuzamura imibereho myiza y'abaturage mu rwego rwo kubona akazi ndetse n'ibindi biteza igihugu cyacu imbere.





Inyarwanda BACKGROUND