Kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018 Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro hotel ya mbere ikomeye mu karere ka Nyagatare. Hotel Perezida Kagame yafunguye yitwa CityBlue EPIC Hotel & Suites ikaba ifite inyenyeri inye.
Perezida Paul Kagame yafunguye iyi hotel (CityBlue EPIC Hotel & Suites) mu rwego rwo gushyigikira abashoramari batuye mu Ntara y’Iburasirazuba bashyize hamwe imigabane yabo bakayubaka. Iyi hotel yatangiye kubakwa mu mwaka w'2012, gusa igitekerezo cyo kuyubaka cyavutse muri 2011 ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Nyagatare, bamwe mu bari baje kumwakira bakabura aho barara, bikaba ngombwa ko babamba amahema aho iyi hotel yubatse akaba ariho barara.
Ni hotel yubatswe mu gihe cy'imyaka 6
CityBlue EPIC Hotel & Suites yubatswe n'amafaranga y'u Rwanda arenga Miliyari 17, ikaba ifite ibyumba 77 n'ikindi cyumba cyagenewe abantu bakomeye (Presidential Suite). Ntazinda Augustin umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya EPIC Hotel, avuga ko amafaranga batanze atabaye impfabusa. Perezida Kagame yahamije ko iyi hotel EPIC Hotel ntacyo irushwa n'izindi zose zo ku isi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi hotel EPIC Hotel izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo ikazamura n'ubukungu bw'igihugu. Yaboneyeho gusaba abaturage b'akarere ka Nyagatare n'abandi kujya basohokera muri iyi hotel na cyane ko izindi zose zo ku isi ntacyo ziyirusha. Perezida Kagame yagize ati:
Iyi hoteli ni urugero rw’iterambere twifuza. Izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugengo ikazamure ubukungu bwacu. Abaturage b’Akarere ka Nyagatare ndetse n’abandi turabakangurira kujya baza bagakoresha ibyiza nk’ibi ngibi.
REBA AMAFOTO UBWO PEREZIDA KAGAME YAFUNGURAGA IYI HOTEL
Ni yo Hotel ikomeye igeze muri Nyagatare
Perezida Kagame hamwe n'abandi bayobozi ubwo bafunguraga iyi Hotel
Perezida Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Kagame yahamagariye abatuye i Burasirazuba gutinyuka gusohokera muri iyi Hotel
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO