RFL
Kigali

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Djibouti mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/04/2017 20:10
0


Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kubarizwa mu gihugu cya Djibouti mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017 ni bwo bageze muri iki gihugu bakiranwa urugwiro.



Nk'uko bitangazwa n'Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, uru ruzinduko ruzamara iminsi ibiri. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakigera muri Djibouti, bakiriwe ku kibuga cy'indege na perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh wari kumwe n'umufasha we Kadra Mahamoud Haid.

Djibouti nk’igihugu kiri mu ihembe rya Afurika kikaba gikora ku nyanja, muri 2013, cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 ziri hafi y’ibyambu bya Djibouti (Port of Djibouti, PAID) na Dubai (Dubai World International Port); hahita hasinywa n’amasezerano ajyanye no gutunga no kubyaza umusaruro ubu butaka.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri iki gihugu nyuma y’urwo mugenzi we wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh yagiriye mu Rwanda rukamara iminsi ibiri muri Werurwe umwaka ushize. Muri urwo ruzinduko rwa Perezida Ismaïl, yahawe ubutaka na Leta y’u Rwanda bungana na hegitari 10 buherereye mu gice cyagenewe inganda mu Mujyi wa Kigali (Kigali Special Economic Zone ).

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, ku kibuga cy'indege

Perezida Kagame

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cya Djibouti

Amafoto :@UrugwiroVillage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND