RFL
Kigali

Perezida Kagame asanga hakenewe ubufatanye hagati ya Afurika n’Ubulayi mu gukemura bimwe mu bibazo iyi migabane ihuriyeho-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:30/11/2017 9:54
0


Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ihuza Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi ibera muri Cote D’Ivoire, Perezida Kagame yavuze bimwe mu bibazo Afurika ihuriyeho n’Ubulayi bikenewe gukorana ku inzego zose zirebwa kugira ngo haboneke ibisubizo.



Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatatu Tariki 29 Ugushyingo, 2017 ihuriza hamwe abakuru b’ibihugu bya Afurika na za Guverinoma, abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi n’imiryango itegamiye kuri leta. Ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, umukuru w’igihugu yagarutse ku mavugurura arimo kuba mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe agamije gutuma uyu mugabane wishakamo ibisubizo anagaruka kuri bimwe mu bibazo Afurika ifite bikeneye ko hahuzwa imbaraga mu kubishakira ibisubizo.  Yagize ati”

Icya kabiri, ni uko amavugurura arimo gukorwa muri Afurika Yunze Ubumwe ashimangira itangiriro ryo kunoza imikoranire y’Ubulayi na Afurika. Ubulayi na Afurika, ni abaturanyi b’ibihe byose kandi duhuriye ku myumvire imwe y’ibiduhuza nk’umutekano, ikibazo cy’abimukira, ibidukikije, ubucuruzi n’ishoramari. Kubera ibi, gukorera hamwe no guhuza ubumuntu twifitemo, nitwe bireba. Urebye ibibazo by’abimukira muri Libya n’ahandi birimo kuba, turasabwa gukorana’

Perezida Kagame kandi yagarutse ku mavugurura arimo gukorwa muri Afurika Yunze Ubumwe agamije gusiga uyu mugabane wishatsemo ibisubizo nko kwishakamo ingengo y’imari yo gukoresha. Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite icyerekezo, yibeshejeho izatuma n’abashaka kuyifasha bisanga kuko ntawakwishimira gukorana n’umufatanyabikorwa ukora ibintu bidafite umurongo

Perezida Kagame atanga ikiganiro

Ibiro by’umukuru w’igihugu ‘Village Urugwiro’ bivuga ko mu bandi bakuru b’ibihugu bazatanga ibiganiro harimo Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad  uzatanga ikiganiro ku kongerera amahirwe urubyiruko mu bikorwa by’ubukungu.  Umwani wa Morocco Mohamed VI we aratanga ikiganiro ku urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu naho

Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo atange ikiganiro ku bufatanye hagati y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Bulayi, ubufatanye bugamije amahoro n’umutekano.  Bitaganyijwe ko kandi Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, atanga ikiganiro ku bufatanye  hagati y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe  n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi  mu rwego rw’imiyoborere.

Ni ku nshuro ya gatanu iyi nama ibaye, ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu rubyiruko hagamijwe kubaka ahazaza hafite icyerekezo”. Abayitabiriye barungurana ibitekerezo n’abayobozi b’imigabane yombi barimo; Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida w’Inteko y’Ubumwe bw’u Bulayi na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Ubulayi.

Abayobozi ba Afurika n’Ubulayi baragenzura intambwe imaze guterwa nyuma y’inama ya kane yabereye I Buruseli muri 2014. Bazanatanga umurongo ngenderwaho hagamijwe guhangana n’inzitizi zihari no kongera ubufatanye bwashyizweho hashingiwe kuri gahunda ngenderwaho ihuruwiho na Afurika n’u Burayi yemejwe muri 2007.

Perezida wa Afurika y'Epfo Jacob Zuma

Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye inama ku munsi wa mbere


Perezida Kagame kandi yanabonanye n'Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Gutteres

Perezida Kagame na mugenzi we wa Tchad Idris Deby Itno







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND