RFL
Kigali

DAVOS: Perezida Kagame asanga Abanyafurika bakeneye kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora ibitarakozwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/01/2017 18:40
0


Perezida Kagame yatangaje ko abanyafurika bakeneye kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora ibitarakozwe. Ibi yabitangarije abitabiriye "World Economic Forum" iri kubera i Davos, aho yahuriye n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.



Ku munsi wa kabiri w’inama World Economic Forum iri kubera i Davos, Perezida Kagame yatanze ikiganiro ari hamwe na Visi Perezida wa Nigeriya Oluyemi Osin Bajo, Phuthuma Nkhleko Umuyobozi Nshingwabikorwa wa MTN muri Afurika (Executive Chairman) na Siyabonga Gama umuyobozi w'Ikigo gitanga serivisi zirimo izo ku byambu muri Afurika y’Epfo (Transnet) aho baganiriye ku kubaka Afurika "Building Africa".

Perezida Kagame yatangaje ibi mu kiganiro gitambuka kuri Televiziyo ya CNBC cyari kiyobowe n'umunyamakuru Brown Nielsen akaba na 'Chief Editor wa CNBC'.  Akomoza ku kongera kubaka igihugu, Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bakoze ibishoboka byose ngo bahindure amateka y’ igihugu cyabo. Yagize ati:

Ugomba gushyiraho amabwiriza n’amategeko ariko hejuru ya byose ugomba kuyubahiriza. Hagomba kubaho icyerekezo n’ingamba zitugeza kuri icyo cyerekezo kandi tukakigeraho. Nta nzira y’ubusamo ihari. Intsinzi ituruka ku myumvire iri mu gihugu, tugomba gupimiraho twe ubwacu umusaruro itanga.

Avuga ku bucuruzi bw’imbere muri Afurika, Perezida Kagame yavuze ko iki ari cyo  gihe ngo abayobozi ba Afurika bagire ibiganiro biganisha ku kuzana impinduka nziza. Yagize ati: 

Dukomeje kuvuga ku bucuruzi bw’ imbere muri Afurika cyangwa uburyo bigoye ko abanyafurika bayizengurukamo, ariko nta kintu cyahindutse. Hari igitandukanye n’icyari cyitezwe mu busugire n’ ibyo tuzi tugomba gukora ariko tudakora. Inyubako nini iherutse kubakwa mu Rwanda, yubatswe n’umwenjeniyeri w’umunyarwanda, Kenya na Zambia, ibyo byanteye kwishimira Afurika. Iyo tuvuga ku bumenyi, hari abanyafurika benshi bashobora kubutanga ariko dushaka kubaha amahirwe. Ibi biraba muri Afurika ariko dukeneye kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora ibitarakozwe.

Perezida Kagame avuga ko abayobozi ba Afurika bashikamye bakanakora ibyiza, Afurika mu myaka 10- 15 itaha itazongera guhura n’ibibazo nk’ibyo ifite ubu.

Phuthuma Nhleko, umuyobozi Nshingwabikorwa wa MTN Group muri Afurika


Visi Perezida wa Nigeria Oluyemi Osinbajo na we yitabiriye ibyo biganiro


Bronwyn Nielsen wa CNBC ni we wayoboye iki kiganiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND