RFL
Kigali

Perezida Kagame agiye guhabwa igihembo cya ‘World Tourism Award 2017’ kubwo guteza imbere ubukerarugendo

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2017 12:15
0


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cya ‘World Tourism Award 2017’ kubw’uruhare runini yagize mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.



Perezida Kagame azahabwa iki gihembo tariki 6 Ugushyingo 2017 ubwo hazaba hatangizwa inama mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo "World Travel Market London" mu muhango uzabera mu gihugu cy’u Bwongereza ukayoborwa n'umunyamakuru Peter Greenberg ukorera CBS News mu ishami ry’ubukerarugendo. 

World Travel Market (WTM) ni igikorwa kibera mu Bwongereza cyatangijwe mu 1980. Icyo gihe cyaberaga mu nyubako ikorerwamo ibikorwa by’imurikagurisha ya Olympia mbere y’uko cyimurirwa muri Earl’s Court mu 1992 none ubu kibera muri ExCeL London kuva mu 2002. Buri mwaka abayobozi bakuru ibihumbi 46 bo mu nzego zifitanye isano n’ubukerarugendo, abaminisitiri n’bahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga ni bo bayitabira.

Perezida Kagame azahabwa igihembo kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika.

 

Imwe mu nyubako zigezweho u Rwanda rufite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND