RFL
Kigali

Perezida Donald Trump yateranye amagambo n’umubyeyi w’umwe mu basore bakina Basketball yafunguje

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/11/2017 15:11
0


Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America, Donald Trump nyuma yo gufunguza abakinnyi batatu ba UCLA Basketball bari bafungiye mu gihugu cy’Ubushinwa, yicujije impamvu yabikoze anenga bikomeye umubyeyi w’umwe muri abo basore avuga ko yari kuba yabarekeye muri gereza.



Ibi Perezida Trump yabinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ejo ku Cyumweru, agaya bikomeye umubyeyi w’umwe mu basore batatu bo muri UCLA Basketball utaramushimiye kuba yarafunguje umuhungu wari ufungiye mu Bushinwa. Trump yagize ati “Ubu abakinnyi ba Basketball batatu bari bamaze imyaka bafungiye mu Bushinwa barekuwe. LaVar Ball, papa wa LiAngelo, ntiyemeye ibyo nakoreye umuhungu we nk’aho kwiba atari ikintu gikomeye. Nagombaga kuba narabarekeye muri gereza!”

 Trump

Trump yicuza impamvu bariya basore atabarekeye muri gereza

Nyuma y'aho yongeyeho ko kwiba mu iduka rikomeye mu gihugu cy’Ubushinwa ari icyaha gikomeye “Kwiba ni icyaha gikomeye cyane mu Bushinwa (imyaka 5-10 muri gereza), ariko siko papa LaVar abibona. Nakabaye nararekeye umuhungu we muri gereza nkazamufunguza mu rundi ruzinduko nzongera kugirira mu Bushinwa. Ubushinwa bwababwiye impamvu barekuwe. Ukudashima gukabije!”-Trump Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa

Ibi byose Perezida Trump yabitangaje nyuma yo gukurikirana ibyo umwe mu bayobozi b’imbuga nkoranyambaga Dan Scavino yari amaze gukora mu ijoro ryo kuwa 6 yibasira Ball. Dan yagize ati “Musore muto @Lakers utoza, UMUNWA MUNINI LaVar Ball menya ko iyo hataba Perezida @RealDonaldTrump, umuhungu we yari kuzaguma ,mu Bushinwa igihe kirekire, kirekire, kirekire!”

Trump

Dan Scavino yagaye LaVar Ball nawe amusubiza amubaza uwo gushimira uwo ari we

Ibigaragara nk’ihangana byabayeho ubwo LaVar Ball yasubizaga Dan Scavino amubaza ngo “Inde?”Gusa byagaragaraga ko yijijishaga cyane ko izina rya Perezida Trump wagombaga gushimirwa ryari ryagaragajwe mubyo Dan yanditse nyuma y’uko Perezida Xi Jinping na Donald Trump bafatanyije mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe. Yongeyeho ibindi ati “Yari yajyanywe n’iki hariya? Ntimumbwire ubusa. Buri wese ari gushaka kungaragariza ko yamfashije.”

 Trump

LaVar Ball ari kumwe ha Jalen Hill, LiAngelo Ball na Cody Riley

Abo basore uko ari 3: LiAngelo Ball, Jalen Hill na Cody Riley basubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurekurwa bava muri gereza yo mu Bushinwa. Bari bafungiwe kwiba amadarubindi y’izuba (sunglasses) kuwa 2 w’icyumweru gishize. Nyuma uhagarariye imbuga nkoranyambaga akagaragazako n’ubwo LaVar yishimye ariko atari kugaragaza amarangamutima ye. LaVar we yabwiye igitangazamakuru cya siporo ati “Akenshi bashaka gukomeza ibintu nta mpamvu. Nturuka muri Los Angeles, nabonye byinshi bibi kuruta uko umuntu yafata amadarubindi. ‘Umuhungu wanjye yubatse ibigwi byinshi byiza biruta ikintu kibi kiri kumusobanura. Ubu usubiye inyuma ukavuga ko afite imyaka 12 yibaga amamodoka n’ibindi bibi nibwo byagira itandukaniro. Ibi byose byarakaje Perezida Trump maze ashyira ibibazo byose ku mbuga nkoranyambaga. Maze LaVar nawe amwerekako nta gihe cyihariye aba basore 3 bazagira cyo kujya kumushimira. Icyakora aba basore bashimiye Trump kuba yaragize uruhare runini mu irekurwa ryabo.

Trump

Abasore Jalen Hill, LiAngelo Ball, Cody Riley na mugenzi wabo berekeje mu Bushinwa aho bagri bamaze iminsi bafungiwe

 Trump

Abakinnyi ba UCLA Basketball mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND