RFL
Kigali

Perezida Barack Obama n’umuryango we barinubira internet mbi mu biro n’aho batuye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:10/02/2016 10:54
5


N’ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari igihugu cy’igihangange ndetse kizwiho kugira ikoranabuhanga rikataje, Perezida Barack Obama n’umufasha we Michelle Obama, bashimangira ko murandasi (internet) yo mu ngoro ya Perezida ari mbi kuburyo n’umuryango wa Perezida wose biwubangamira.



Perezida Barack Obama uri mu mwaka we wa nyuma w’ubuyobozi bw’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi yabitangarije mu kiganiro we n’umufasha we Michelle Obama bagiranye na n’umunyamauru wa televiziyo ya CBS ku Cyumweru gishize, aho bashimangiye ko murandasi (Internet) yo mu ngoro ya White House ahakorera Perezida hakanaba urugo rw’umuryango we, itameze neza kuburyo bibangamira buri wese wo muri uyu muryango.

Abo muri uyu muryango wa Perezida Obama bose babangamiwe na internet yo muri White House

Abo muri uyu muryango wa Perezida Obama bose babangamiwe na internet yo muri White House

Perezida Obama yavuze ko iyi nyubako ishaje, kandi ko harimo ibice byinshi byangiritse aho wifi (internet idakenera umugozi) idakora kuburyo icyo ari ikibazo cyo kwitaho no gushakira umuti kugirango aho uzamusimbura azakorera ndetse n’aho umuryango we uzatura hazabe hameze neza.

Ibi byanashimangiwe n’umufasha we Michelle Obama, avuga ko nawe abangamirwa cyane na internet yo muri White House, ndetse ko n’abakobwa babo babiri Malia Ann Obama na Natasha Obama nabo bavangirwa cyane no kuba internet itameze neza bakabura uko bagira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • stupid8 years ago
    bajye kubibwira inka nyabugogo
  • jimmy8 years ago
    that sounds weird.
  • 8 years ago
    dushaka kumenya impamvu bibabangamira
  • jonathan8 years ago
    twabuzibyokurya nabongobabuze internet! kerekibuze burundu 0,5G
  • 8 years ago
    yoooooo!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND