RFL
Kigali

Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye i Nyagatare batsinze ibizamini bya Leta

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/01/2018 19:39
1


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare. Ni nyuma yaho aba bana bitwaye neza neza mu bizami bya Leta biheruka.



Tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo Perezida Kagame yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi bagatsinda neza ibizamini bya Leta. Abana 22 ni bo bakoze ibizamini bya Leta, bane muri bo barangije ibihano, hasigara 18 nabo bakaba bavuye muri gereza nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta.

Aba bakoze ibizami by’amashuri abanza n’iby’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), bemerewe kugira ngo bakomeze amasomo yabo mu cyiciro gikurikiraho kuko bahawe n’ibigo nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’Urwego rushinzwe Amagereza CIP Hillary Sengabo. Yavuze ko abatsinze ikizamini gisoza amashuri abanza bazakomereza mu mashuri y’icyiciro cya mbere aho bemerewe.

Abarangije icyiciro rusange batatsinze bazakomereza mu ishami ry’amashuri yisumbuye y’imyuga na ryo riri muri gereza. Tariki 13 Ugushyingo 2017, ubwo hatangiraga ibizami bya leta, bamwe muri aba bana bari bashimye leta yabahaye amahirwe yo kongera kwiga. Umwe muri bo yagize ati "Turashima Leta y’ubumwe yatwemereye kwiga dufunze, twagoganye n’amategeko ariko ntiyadukuyeho amaboko turiga neza."

Abana bari bafunze bahawe imbabazi nyuma yo gutsinda ibizamini

Src: Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • barigira inosa6 years ago
    turashimira por kagame kuba abo banyeshuri kuba batsinze ikizamini bakomereze aho uwiteka akomeze kubarinda





Inyarwanda BACKGROUND