RFL
Kigali

Paul Walker na Jason Statham bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/09/2017 10:04
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 37 mu byumweru bigize umwaka tariki 12 Nzeli ukaba ari umunsi wa 255 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 110 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1919: Adolf Hitler yinjiye mu ishyaka ry’abakozi ry’u Budage.

1952: Mu mujyi wa Flatwoods muri Virginia y’iburengerazuba muri Amerika hagaragaye ikintu

kidasanzwe benshi bafata nka baringa abandi bita ikivejuru, kikaba cyari gifite ibara ry’umutuku gipima metero 3 z’uburebure giteye nk’abantu.

1961: Umuryango wa Afurika yunze ubumwe na Madagascar warashinzwe.

1974: Umwami w’abami wa Ethiopia, Haile Selassie yahiritswe ku ngoma na Dreg bikaba byaratumye ingoma ye yari imaze imyaka 58 irangira. Selassie afatwa nk’uwoherejwe n’Imana (Messiah) n’abemera Rastafari.

1977: Umwe mu barwanyaga ivanguraruhu rya Aparhteid muri Afurika y’epfo Steve Biko yarishwe yicwa na police ubwo yari yafashwe.

2011: Inzu y’urwibutso rw’ibitero byo mu 2001 tariki 11 Nzeli muri Amerika yarafunguwe ku mugaragaro.

Abantu bavutse uyu munsi:

1818: Richard Jordan Gatling, umuvumbuzi w’umunyamerika akaba yaravumbuye imbunda yo mu bwoko bwa Mitrailleuse yitwa Gatling nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1903.

1967: Jason Statham, umukinnyi wa film w’umwongereza wamenyekanye cyane muri film nka Transporter yabonye izuba.

1973: Paul Walker wari umukinnyi wa filime wamenyekanye muri Fast & Furious yaravutse aza kwitaba Imana muri 2013.

1976: Bizzy Bone, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: 2 Chainz, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: James McCartney, umuririmbyi w’injyana ya Pop w’umwongereza akaba umuhungu wa Paul McCartney (wamenyekanye cyane mu itsinda rya The Beatles) nibwo yavutse.

1977: David Thompson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1981: Jennifer Hudson, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika akaba n’umuririmbyikazi yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1362: Papa Innocent wa 6 yaratashye.

1953: Hugo Shmeisser, umukozi w’intwaro w’umudage yitabye Imana, ku myaka 69 y’amavuko.

1981: Eugenio Montale, umusizi w’umutaliyani wanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yitabye Imana, ku myaka 85 y’amavuko.

2001: Victor Wong, umukinnyi wa film w’umunyamerika ufite inkomoko mu bushinwa yitabye Imana, ku myaka 74 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND