Nyuma yo kuva mu turere 3 tw’intara y’Iburasirazuba ari two Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida, yakomereje urugendo rwo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba na none mu turere dutatu.
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2017 Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y'Iburasirazuba muri Kirehe, Ngoma no mu karere ka Rwamagana afitemo urugo. Aha hose yiyamamarije hari abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari baje kwakira umukandida bashyigikiye,Paul Kagame, bamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida azaba tariki 3-4 Kanama 2017.
REBA MU MAFOTO UKO BYARI BIMEZE I KIREHE
Hari abantu benshi cyane
Urubyiruko rw'i Kirehe mu kwamamaza Paul Kagame
Tom Close i Kirehe
Ibyishomo byari byose
Senderi asusurutsa abaturage b'i Kirehe aho akomoka
Abaturage ibihumbi b'i Kirehe mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame
Odette Uwamariya, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC
Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage b'i Kirehe
Ange Kagame na Jeannette Kagame bari baherekeje Paul Kagame i Kirehe
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I NGOMA
Paul Kagame ubwo yari ageze i Ngoma
Jeannette Kagame acinya umudiho
Perezida Kagame asuhuzanya urugwiro umwana muto wamusanganiye ageze i Ngoma
Uyu mwana muto yahise ajya gusuhuza na Jeannette Kagame
Abaturage b'i Ngoma bishimiye cyane kwakira Paul Kagame
Bamugaragarije ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I RWAMAGANA
Knowless Butera
Platini (Dream Boyz)
Abaturage ibihumbi n'ibihumbi bari bateraniye i Rwamagana
Intore Masamba
King James (hagati)
Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga i Rwamagana
AMAFOTO: Sabin Abayo-Inyarwanda Ltd & Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO