Mu matora ya Perezida abanyarwanda bakoze kuri uyu wa 3-4 Kanama 2017, Paul Kagame ni we watsinze amatora hashingiwe kuri 80% by'amajwi y'agateganyo yatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017.
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yabaruye amajwi y'abanyarwanda batoye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yatangaje ko Paul Kagame ari we mu bigaragara wamaze gutsinda amatora ya Perezida hashingiwe kuri 80% by'amajwi y'agateganyo bamaze kubarura,gusa ngo 100% by'amajwi y'agateganyo biratangazwa byose kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2017 ahagana isaa kumi z'umugoroba.
Abanyarwanda 6,897,076 ni bo bitabiriye amatora ya Perezida w'u Rwanda. Ku rwego rw'igihugu, 80 % by'amajwi y'agateganyo yamaze gutangazwa, abantu batoye Paul Kagame ni 5,433,890 bangana na 98.66%, Dr Frank Habineza yatowe n'abantu 24,904 bangana na 0.45% naho Mpayimana Phillipe yatowe n'abantu 39,620 bangana na 0.72%. Paul Kagame yaje ku mwanya wa mbere n'amajwi 98.66%, akurikirwa na Mpayimana Phillipe ufite amajwi 0.72%, uwa gatatu aba Dr Frank Habineza ufite amajwi 0.45%.
Nyuma yo gutangaza aya majwi, byari ibyishimo bikomeye ku banyarwanda benshi by'umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari hirya no hino mu gihugu bategereje ibiva mu ibarura ry'amajwi.Abaturage benshi bari barindiriye aya majwi, bagaragaje ibyishimo bikomeye batewe no kuba Paul Kagame yatsinze amatora. Bamwe mu bahamagaraga kuri Radiyo bagarukaga cyane ku ndirimbo nshya y'umuhanzi Bruce Melody, bagakoresha amwe mu magambo yayo bagira bati "Twatoye, twatsinze, ntidukina,.... twishimiye intsinzi y'Intore izirusha intambwe, Paul Kagame"
Ni uku byari bimeze i Rusosoro ku cyicaro cya FPR Inkotanyi
I Rusosoro ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi ahari hateraniye ibihumbi n'ibihumbi by'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, aba banyamuryango bari mu byishimo bikomeye dore ko baraye babyina intsinzi hamwe n'abahanzi banyuranye barimo Kitoko, King James, Dream Boyz, Senderi n'abandi.
Mpayimana Phillipe wari umukandida wigenga muri aya matora ya Perezida, mu ijambo rye nyuma yo kumenya ibyavuye mu matora, yagaragaje ko Paul Kagame wari uhagarariye umuryango FPR Inkotanyi, yamaze gutsinda amatora, ashimira cyane FPR Inkotanyi n'umukandida wayo Paul Kagame. Mpayimana yunzemo ko amajwi yabonye yamushimishije dore ko ari we wakurikiye Paul Kagame, agatorwa n'abantu 39,620 bangana na 0.72%.
Paul Kagame wari usanzwe ku mwanya wa Perezida w'u Rwanda ndetse akaba yariyamamaje nyuma yo kubisabwa n'amamiliyoni y'abanyarwanda, nyuma y'amakuru yatangajwe na NEC ko FPR Inkotanyi yatsinze amatora mu majwi y'agateganyo yabaruwe,mu ijambo rye yashimiye cyane abanyamuryango bose ba FPR Inkotanyi bakoze akazi gakomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Paul Kagame yotorewe kuyobora indi myaka 7
Paul Kagame yashimiye andi mashyaka 8 yagiye inyuma ya FPR Inkotanyi muri gahunda yo kwiyamamaza.Yanashimiye cyane abahanzi basusurukije abantu aho yiyamamarije hose mu turere 30 tw'u Rwanda. Yashimiye kandi itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza kuko ibikorwa byo kwiyamamaza byahitaga bigera ahantu hose ku isi. Ageze ku muryango we,Paul Kagame yabashimiye cyane kumushyingikira, yungamo ko nabo ari Inkotanyi.
Paul Kagame yashimiye kandi abana bamurindira umutekano kuko nabo bakoze akazi gakomeye. Avuga ku myaka 7 agiye kuyobora u Rwanda, yavuze ko azakomeza kwita ku banyarwanda bagakora bagana ku iterambere. Yagize ati: "Iyi ni imyaka irindwi yo gukomeza kwita ku Banyarwanda no gukemura ibibazo b'Abanyarwanda cyane cyane ko duharanira kutaba ikindi kintu usibye kuba abanyarwanda ba nyabo, bagana mu iterambere."
Uko amajwi y'amatora ahagaze by'agateganyo ku rwego rw'igihugu
Abanyarwanda hafi miliyoni 7 ni bo bitabiriye amatora ya Perezida
Nkuko Inyarwanda.com tubikesha Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Abanyarwanda batoye Perezida wa Repubulika ni 6,897,076. Ku bantu 6,897,076 batoye Perezida wa Repubulika, 54% ni abagore naho 46% ni abagabo; muri abo bose urubyiruko rukaba ari 45%. Kuri Milioni 6, 897,076 z’Abanyarwanda batoye kuri uyu wa 3 -4 Kanama 2017, abatoye bwa mbere bari bujuje imyaka 18 y'amavuko, ni 254,796. Muri aya matora ya Perezida, indorerezi zari 1800 harimo 400 baturutse hanze y’u Rwanda.
Abanyarwanda batoreye hanze y’u Rwanda kuri uyu wa 3 Kanama 2017 ni ibihumbi hafi 45 (44,362) bakaba batoreye mu byumba by’itora 98 byari hirya no hino ku isi. Abakorerabushake bagera ku 70,675 bafashije muri aya matora yabereye hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda. Abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691.
Amajwi y'agateganyo yo muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I RUSORORO BABYINA INTSINZI
Abahanzi basusurutsa abari i Rusororo,...Dream Boyz kuri stage
Bakurikiranye uko amajwi abarurwa
Icyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo
Ibarura ry'amajwi ryamwerekaga ko Paul Kagame ari butsinde amatora
Yatangiye kwizera intsinzi ya FPR
Ibyishimo ni byose,.. barimo kubyina intsinzi
King James yishimiwe cyane muri ibi birori
Christopher na we yasusurukije abantu
Twatoye,.. twatsinze,...
Kitoko Bibarwa ubwo yasusurutsaga abantu
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne
Amajwi y'abatoye yagaragaje ko Paul Kagame yahigitse abo bari bahanganye
Kitoko ubwo yasusurutsaga abantu
Paul Kagame nyuma y'intsinzi ya FPR Inkotanyi
Ibyishimo ni byose nyuma y'intsinzi ya FPR
#Twatoye,.. #Twatsinze #FPR Oyeeee
Ange Kagame n'abavandimwe be, Madamu Jeannette Kagame,..barimo kubyina intsinzi
Paul Kagame hamwe n'abahanzi banyuranye,.. bafashe ifoto y'urwibutso
Paul Kagame hamwe na Senderi na Kitoko,... baganiriye
Paul Kagame hamwe na Miss Mutesi Jolly na Miss Iradukunda Elsa
Depite Edouard Bamporiki
Paul Kagame asuhuza Minisitiri Jean Philbert Nsengimana
Bishimiye cyane gusuhuza Paul Kagame
Byari ibyishimo bikomeye
Barimo kubyina intsinzi
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Sabin Abayo / Afrifame Pictures & Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO