RFL
Kigali

Mu majwi y’agateganyo, Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yatsindiye kuba Perezida w'u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2017 1:10
0


Nyuma y'amatora y'Umukuru w'igihugu abanyarwanda bakoze kuri uyu wa 3-4 Kanama 2017, ibarura ry'amajwi ryabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 ryagaragaje ko Paul Kagame ari we watsinze amatora mu buryo bw'agateganyo.



Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yabaruye amajwi y'abanyarwanda batoye Perezida wa Repubulika yatangaje ko Paul Kagame ari we ufite amahirwe menshi yo gutsinda amatora ya Perezida hashingiwe ku majwi 80 % y'agateganyo yabaruwe, gusa ngo 100% by'amajwi y'agateganyo bizatangazwa byose kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2017 ahagana isaa kumi z'umugoroba.

Abanyarwanda 6,897,076 ni bo bitabiriye amatora ya Perezida. Ku rwego rw'igihugu, amajwi y'agateganyo amaze gutangazwa y'abantu batoye Paul Kagame ni 5,433,890 bangana na 98.66%, Dr Frank Habineza ni 24,904 bangana na 0.45% naho Mpayimana Phillipe yatowe n'abantu 39,620 bangana na 0.72%. Mpayimana Phillipe, mu ijambo rye nyuma yo kumenya ibyavuye mu matora, yagaragaje ko Paul Kagame yamaze gutsinda amatora. Yashimiye FPR Inkotanyi n'umukandida wayo Paul Kagame. 

Paul Kagame ubwo yashimiraga bamwe mu bagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza

Paul Kagame nyuma y'amakuru yatangajwe na NEC ko FPR Inkotanyi yatsinze amatora mu majwi y'agateganyo yabaruwe,mu ijambo rye yashimiye cyane abanyamuryango bose ba FPR Inkotanyi bakoze akazi gakomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza. Yashimiye andi mashyaka 8 yagiye inyuma ya FPR muri gahunda yo kwiyamamaza.Yanashimiye cyane abahanzi basusurukije abantu aho yiyamamarije hose. Yashimiye kandi itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza kuko ibikorwa byo kwiyamamaza byahitaga bigera ahantu hose ku isi. Ageze ku muryango we,Paul Kagame yabashimiye cyane kumushyingikira, yungamo ko nabo ari Inkotanyi. 

Yanashimiye kandi abana bamurindira umutekano kuko nabo bakoze akazi gakomeye. Paul Kagame yavuze ku myaka 7 agiye kuyobora u Rwanda, avuga ko azakomeza kwita ku banyarwanda. Yagize ati: "Iyi ni imyaka irindwi yo gukomeza kwita ku Banyarwanda no gukemura ibibazo b'Abanyarwanda cyane cyane ko duharanira kutaba ikindi kintu usibye kuba abanyarwanda ba nyabo, bagana mu iterambere." 

Amatora2017

Uko amajwi y'amatora ahagaze by'agateganyo ku rwego rw'igihugu

Abanyarwanda hafi miliyoni 7 ni bo bitabiriye amatora ya Perezida

Nkuko Inyarwanda.com tubikesha Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Abanyarwanda batoye Perezida wa Repubulika ni 6,897,076. Ku bantu 6,897,076 batoye Perezida wa Repubulika, 54% ni abagore naho 46% ni abagabo; muri abo bose urubyiruko rukaba ari 45%. Kuri Milioni 6, 897,076 z’Abanyarwanda batoye kuri uyu wa 3 -4 Kanama 2017, abatoye bwa mbere bari bujuje imyaka 18 y'amavuko, ni 254,796. Muri aya matora ya Perezida, indorerezi zari 1800 harimo 400 baturutse hanze y’u Rwanda.

Abanyarwanda batoreye hanze y’u Rwanda kuri uyu wa 3 Kanama 2017 ni ibihumbi hafi 45 (44,362) bakaba batoreye mu byumba by’itora 98 byari hirya no hino ku isi. Abakorerabushake bagera ku 70,675 bafashije muri aya matora yabereye hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda. Abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691. 

 Amajwi y'agateganyo yo muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali

Amatora2017Amatora2017

Petit StadePetit Stade

Abantu ibihumbi n'ibihumbi bari bateraniye kuri Petit Stade bakurikirana uko amajwi abarurwa na NEC


I Rusororo mu Karere ka Gasabo, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ubwo bari bategerezanyije amatsiko menshi ibiva mu matora



I Rusororo bari barimo gususurutswa n'abahanzi banyuranye


Hano NEC yari iri mu kazi ibarura amajwi


Dr Frank Habineza nyuma yo kubona ibiva mu ibarura ry'amajwi

Mpayimana i Nyamirambo ategereje ibiva mu ibarura ry'amajwi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND