RFL
Kigali

KIGALI:Perezida Kagame yitabiriye inama y'Abayobozi b'ibitangazamakuru muri Afrika asabwa kubakorera ubuvugizi kuri AU na CAF

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2018 17:54
0


Tariki 12-16 Werurwe 2018 mu mujyi wa Kigali hari kubera Inama Rusange Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’Amajwi n’Amashusho ibaye ku nshuro ya 11(11th General Assembly of the African Union of Broadcasting). Kuri uyu wa 15 Werurwe Perezida Kagame yitabiriye iyi nama.



Iri huriro ry’Ibigo by’Itangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho muri Afurika (African Union of Broadcasting), ryitabiriwe n'abagize Ihuriro Nyafurika ry’Ibitangazamakuru bikoresha Amajwi n’Amashusho baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika. Kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018 Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yitabiriye iyi nama yabereye muri Kigali Convention Centre agirana ikiganiro kirekire n'abayitabiriye.

Dr Kwame Akuffo ANNOF-NTOW Perezida wa AUB (African Union of Broadcasting) yafashe ijambo abwira Perezida Paul Kagame ibyifuzo bitandukanye abagize AUB yifuza ko yabakoreramo ubuvugizi ku bandi ba Perezida b'ibihugu bya Afrika no ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Ni nyuma y'aho benshi mu bakuru b'ibihugu bya Afrika bakomeje kwirengagiza ibyo bibazo Dr Kwame yagaragaje ndetse itangazamakuru rikaba rikunze kubura ibisubizo iyo ribajijwe n'abarikurikira ingamba rifite mu gukemura ibyo bibazo.

Perezida Kagame aganiriza abitabiriye iyi nama

Mu bibazo abitabiriye iyi nama yahuje Ibigo by’Itangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho muri Afurika (African Union of Broadcasting) bagejeje kuri Perezida Kagame ngo azabakorere ubuvugizi harimo ikijyanye no kuba ibitangazamakuru byo muri Afrika byimwa uburenganzira bwo kwerekana imikino mpuzamahanga ibihugu bya Afrika biba byitabiriye, bakimwa ubwo burenganzira kubera ubushobozi bucye mu gihe abanyafrika baba bashaka kureba uko intwari zabo muri ruhago zitwara mu marusanwa mpuzamahanga. 

Batanze urugero ku irushanwa ry'igikombe cya Afrika ryabaye muri 2017 aho ibihugu byinshi bya Afrika bitabashije kwerekana iri rushanwa, usibye gusa ibihugu 13. Aha abanyamakuru bari muri iyi nama basabye Perezida Paul Kagame ko yazababwirira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) igakemura iki kibazo kuko bakurikije uko ikomeje gukora ngo bigaragaza ko atari Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika. 

Ubwo yasubizaga iki kibazo, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta kuntu abo hanze y'umugabane wa Afrika ari bo babwira abaturage ba Afrika ibiberekeyeho. Yavuze kandi ko bibabaje cyane kuba uburenganzira bwo kwerekana imikino abanyafrika bakiniye muri Afrika butangwa n'abo hanze ya Afrika. Yunzemo ko ari ikibazo gikwiriye gushakirwa umuti. Kuba abanyamahanga ari bo baba bafite isoko ryo kwerekana iyo mikino bigatuma ibitangazamakuru byo muri Afrika bidahabwa ubwo burenganzira, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afrika bikwiriye gushyira amafaranga mu itangazamakuru byabo. Yagize ati:

Nta kuntu abantu bo hanze y’umugabane ari bo babwira abaturage ba Afurika ibiberekeyeho. Icyo bakora ni uko bakwereka ko babikora neza, bagahitamo bake muri twe nabo bishimiye kuvuga Afurika uko abo hanze bayifuza. Dukeneye ko ibihugu, abantu, u Rwanda, ikindi icyo aricyo cyose, bashyira amafaranga mu bitangazamakuru byacu. Ubundi ikizaba cyiza ni igihe twahuriza hamwe mu nyungu z’umugabane wacu.

Perezida Kagame asanga ibihugu bya Afrika bikwiriye gushyira amafaranga mu itangazamakuru

Ikindi kintu Perezida Kagame yagarutseho muri iyi nama yahuje Ibigo by’Itangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho muri Afurika (African Union of Broadcasting), ni ikijyanye n'abanenga u Rwanda bakavuga ko ari igihugu kitagira demokarasi ndetse ko abayobozi b'u Rwanda bakoresha igitsure. Perezida Kagame yavuze ko ibyo abanenga u Rwanda batishimira ari byo byafashije u Rwanda kugera ku iterambere ruriho ubu. Yagize ati: "Twe mu Rwanda, mu myaka 24 ishize nyuma y’amahano yatugwiririye, ibyo bintu (mutunenga) twe mu Rwanda byakoze neza cyane. Nonese dutangire duhangayike ntitugishoboye kubikoresha? Duhindure se tujye ku bindi bitatwihutisha cyane."

REBA ANDI MAFOTO

Nyuma yo kuganira na Perezida Kagame bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND