RFL
Kigali

Ubusinzi bwa Pastor James Ng’a ng’a bwateye impanuka yahitanye umuntu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2015 9:52
0


Pastor James Maina Ng’a ng’a uyobora itorero Neno Evangelism Centre ryo mu gihugu cya Kenya yakoze impanuka yahitanye umuntu umwe ikomeretsa undi nyuma yo gutwara yanyweye inzoga.



Pastor James Maina Ng’a ng’a wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover KCD 0600 yakoze impanuka kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2015 kandi amakuru atangazwa na The Eye Witnesses ndetse akemezwa na Polisi ni uko yari yasinze akaza guta umuhanda we akajya mu wundi mukono akagonga indi modoka.

Pastor Ng'ang'a accident, range rover, pastor ng'ang'a neno evangelical , pastor ng'ang'a drunk

 

Iyi niyo modoka yagonzwe n'iya Pastor James

Muri iyi mpanuka, uwagonzwe na Pastor James, yarakomeretse bikomeye abura amaguru ye yombi ndetse n’umugore we bari kumwe mu modoka ahitanywa n’iyo mpanuka yitaba Imana. Pastor James ntiyitaye ku bubabare bw'uwo yagonze ahubwo yahise yigira mu yindi modoka aburirwa irengero ariko nyuma aza gufatwa na Polisi. 

Iyi mpanuka yahitanye umuntu, ikomeretsa undi
 Imodoka nazo zahangirikiye cyane

Nk’uko The Eye Witnesses ikomeza ibitangaza iyi modoka ya Pastor James Maina Ng’a ng’a nta n’ubwishingizi yari ifite. Nyuma y’iyo mpanuka, Pastor James yahise atabwa muri yombi na Polisi ariko nyuma yo gutanga amafaranga aza kurekurwa.

pastor-nganga

Pastor James Maina yahise atabwa muri yombi na Polisi ariko nyuma ararekurwa

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’ukwezi kumwe undi mupasiteri wo muri icyo gihugu witwa Thomas Wahome uyobora itorero Helicopter of Christ Ministries nawe akoze impanuka yahitanye umuntu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND