RFL
Kigali

Pastor Douglas Kigabo yanditse igitabo kirema ibyiringiro abitereye icyizere n’abihebye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2015 9:52
1


Abinyujije mu gitabo yanditse, Pastor Douglas Kigabo akaba n’umuririmbyi muri Rehoboth Ministries yahisemo guhumuriza abakristo n’abanyarwanda muri rusange aho yashyize ubutumwa bwe mu gitabo yise 'Tu es Pierre d’Aujourd’hui' bivuze ngo uri Petero w’iki gihe.



Pastor Douglas Kigabo, umushumba mukuru wa Wells Salvation church mu Rwanda, uyu akaba amaze imyaka 17 yakiriye agakiza, nyumo guhamagarwa n’Imana ikamubwira ko ari Petero w’iki gihe, nawe abinyujije mu gitabo cye yaremye ibyiringiro abantu bihebye bumva ko Imana itakibumva kubera ubuzima banyuzemo.

Agendeye kuri Bibiliya, Petero wa mbere,Douglas yashakaga kuvuga yamugereranije n’intumwa Petero yihakanye Yesu,ibyo bikamutera kwitakariza icyizere kuko yumvaga ko Yesu adashobora kumubabarira.

Mu kiganiro na inyarwanda.com Pastor Douglas yagize ati “Ubwo Yesu yazukaga, Malayika yabwiye abagore bari ku mva ya Yesu kugenda bakabwira intumwa na Petero ko Yesu yazutse. Kuvuga ngo mubwire intumwa na Yesu byari ukugaragariza Petero ko agifitiwe icyizere,uwo niwe Petero w’iki gihe ndi kuvuga”

Kigabo

Pastor Douglas Kigabo abarizwa no muri Korali Rehoboth Ministries

Iki gitabo 'Tu es Pierre d’Aujourd’hui' kizamurikwa ku mugaragaro ku wa 25 Mata 2015 muri Serena Hotel i Kigali. Douglas ajya kucyandika yifashishije  imirongo yo muri Bibiliya, kikaba kiri mu rurimi rw’igifaransa n’icyongereza ndetse mu gihe kitarambiranye kikazahindurwa mu Kinyarwanda.

Kigabo Douglas

Igitabo 'Tu es Pierre d'Aujourd'hui' cya Pastor Kigabo Douglas

Pastor Kigabo Douglas wanditse iki gitabo avuga ko yanyuze mu byaha byinshi byari byaramwihebesheje akitakariza icyizere. Mu Ukwakira mu 1998 nibwo yakiriye agakiza,icyo gihe akaba yari umunyeshuri i Butare mu cyahoze ari UNR(Kaminuza nkuru y’u Rwanda).

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    AMEN BARIKIWA SANA





Inyarwanda BACKGROUND